Inkuru idasanzwe ya bamwe mu babeshya ko bakora umurimo w'Imana ahubwo bafite ikindi bo bashaka kugeraho.
Pasiteri Kelvin Abeka yatawe muri yombi nyuma yo gutegeka umugore ko agomba kumwoza mu gitsina cye bitabaye ibyo akazicwa n'amadayimoni.
Uyu mugore wari utwite, yamutegetse ko agomba kumwogesha mu gitsina hamwe n'amazi arimo umunyu mu rwego rwo kumukorera imihango itazatuma apfa ubwo azaba agiye kubyara.
Ni mu mashusho yashyizwe hanze na shene ya YouTube yitwa Oman aho uyu mugabo yagiye mu bwogero bw'uyu mugore hanyuma akoresha amazi arimo umunyu amwoza mu gitsina.
Uyu mupasiteri yavuze ko ibyo akora byose aba yabitegetswe n'Imana akorera nubwo nyuma yaje kuvumburwa na umuhanuzi Ogyaba, washinze kandi akaba n’umuyobozi w’itorero rya Holiness of Christ Zion Ministry.
Ogyaba wemeje aya makuru yagize ati "Yagiye kureba uyu mugore iwe amutera ubwoba ko najya kubyara azapfa ndetse ko ashaka kumuha imbaraga z’umwuka zamufasha ntibizabeho.
Yaramufashe umujyana mu bwogero bwe hanyuma amwoza mu myanya y’ibanga akoresheje amazi arimo umunyu."
