Diamond yemeje ko atagikundana na Zuchu

Diamond yemeje ko atagikundana na Zuchu

 Feb 19, 2023 - 14:35

Diamond Ptanumz yahamirije abantu bose ko atakiri mu rukundo na Zuchu nyuma y'iminsi 4 amuteye imitoma ko amukunda cyane.

Nyuma yo gutangaza ko yifuza kubyara undi mwana, abantu benshi batangiye gukeka ko agiye kubyarana na Zuchu dore ko bamaze igihe bakundana ndetse n'ubukwe bwabo byavugwaga ko buri vuba aha.

Ku wa 15 gashyantare bucya habaye umunsi mukuru w'abakundana, Diamond Ptanumz yandikiye ubutumwa Zuchu amubwira ko nubwo ku munsi w'abakundana nta kintu yamuzaniye nk'impano, ariko umunsi uwo ariwo wose uhora udasanzwe kuri bo bombi.

Haciyeho iminsi itatu ku wa gatandatu, Zuchu yahise ahakana ko agikundana na Diamond Ptanumz ndetse yiyama abantu bose bamuzana mu biganiro we na Diamond Ptanumz ko ibyo baba bakora ari umwanda.

Nyuma y'amasaha Zuchu avuze gutyo, Diamond Ptanumz nawe yahise ahakana ko atagikundana na Zuchu ahubwo amufata nk'umuvandimwe we.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yanditse agira ati "Njye na Zuhura, turashaka kubamenyesha ko kuri ubu turi abavandimwe (Mushiki na Musaza) tudakundana nk’uko byari bimeze mbere cyangwa uko abantu babitekerezaga.”

Zuchu yatandaukanye na shebuja Diamond Ptanumz nyuma y'uko ugushyingo umwaka ushize abinyujije kuri TikTok yahamirije abantu ko akundana na Diamond Ptanumz ndetse na Mama wa Diamond agaragaza ko yishimiye Zuchu cyane.