Itike y’indege itumye Travis Greene ataza mu Rwanda na Uganda

Itike y’indege itumye Travis Greene ataza mu Rwanda na Uganda

 Dec 5, 2022 - 22:34

Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Travis Greene witeguraga gutaramira u Rwanda na Uganda, ntakije kuko yabuze itike y’indege.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Travis Montorius Greene witeguraga gutaramira abanyarwanda n’abagande, yahagaritse ibi bitaramo kubera ko abamutumiye batabashije kumwishyurira itike y’indege imuzana.

Mu butumwa uyu munya-America w'imyaka 39, yanyujije kuri Instagram, Travis Montorius Greene uri kubarizwa muri Nigeria muri iyi minsi nyuma yo kuhataramira, yavuze ko ababajwe bikomeye n’uko atakibashije gutaramira mu Rwanda no muri Uganda kubera amakosa y’abamutumiye muri ibi bitaramo batabashije kumwishyurira amatike y’indege kugirango aze.

Mu magambo yuzuye ikiniga yagize ati “Mfite umutima umenetse wo kubamenyesha inkuru y’uko ntagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuko nta tike y’indege nigeze ngurirwa n’uwantumiye. Turi muri Afurika, twifuzaga gufatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana ku Cyumweru, hashize igihe abamfasha bari kuganira n’uwantumiye utari umunyamwuga! Ndi kubasengera ngo abaguze amatike byibuza bayasubizwe.”

Umuramyi Travis Greene yababajwe no kudataramira abanyarwanda n'abagande.

Abari bamutumiye mu Rwanda biseguye

Nyuma y’uko umuhanzi Travis Greene asubitse ibitaramo yari afite mu Rwanda no muri Uganda kubera kubura itike y’indege RG-Consult inc, isanzwe itegura ibitaramo hano mu Rwanda, yemeje iby’isubikwa ry’iki gitaramo “Kigali Praise Fest” bari bateguye bafatanyije na ELOAH RISE MINISTRIES yo muri Uganda ndetse bemeza ko barimo kuganira n’uyu muhanzi ngo barebe ko yazaza umwaka utaha wa 2023.

Bemeje kandi ko abaguze amatike bagomba kubagana bakayasubizwa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu muramyi yari gutaramira mu Rwanda ku wa 08 Ukuboza 2022. Ni igitaramo byari byitezwe ko cyari kubera muri Camp Kigali, aho kwinjira byari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP, ibihumbi 40 Frw mu myanya ya VVIP ndetse n’ameza y’abantu 10 yaguraga ibihumbi 350 Frw ku bari batangiye kugura amatike mbere.

Itangazo ry’isegura ku gitaramo “Kigali Praise Fest” ryatanzwe na RG-Consult inc.