Shakira nyuma y'ibibazo yahuye na byo yahawe igihembo avuga ijambo rikomeye

Shakira nyuma y'ibibazo yahuye na byo yahawe igihembo avuga ijambo rikomeye

 May 8, 2023 - 07:32

Shakira, nyuma y’ibibazo amaze iminsi anyuramo, yongeye kugira ibihe byiza mu mwuga we.

Ku wa Gatandatu, umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Colombia, yahawe igihembo cy’umugore w’umwaka muri Billboard’s Women in Latin Music Awards, ibirori byabereye mu kigo cya Watsco i Miami, aho uyu muhanzikazi atuye hamwe n’abana be.

Shakira yongeye kugira ibihe byiza mu mwuga we[Getty Images]

Uyu mugore wahoze ari umufasha wa Gerard Pique, yahawe igihembo na Maluma, maze atanga ijambo ryibanze.

Ati: “Hageze igihe mu buzima bwa buri mugore aho atakishingikirije ku muntu kunda cyangwa ngo yiyakire uko ari. Gushakisha undi bisimburwa no kwishakisha ubwawe, iyo icyifuzo cyo kuba intungane cyasimbuwe no gushaka kuba umunyakuri.”

Shakira yagaruye ishusho y’umugore wigenga, ikintu cyahawe amashyi menshi muri Centre ya Watsco.

Yakomeje agira ati: “Uyu mwaka, namenye ko abagore bakomeye cyane kuruta uko tubitekereza.”

Ati: “Turi intwari kuruta uko tubitekereza. Ntekereza ko natwe twigenga kuruta uko twigishijwe.

Ati: “Ni uwuhe mutegarugori utaranyuze mu buhe byo gushaka kwitabwaho, gukundwa cyangwa kwemerwa n’abandi akibagirwa ibye? Njye, byambayeho. ”

Shakira yavuze ku budahemuka

Uyu muhanzi kandi yahaye agaciro imyitwarire y’abagore mu bihe bimwe na bimwe bibaho iyo bari mu rukundo.

Ati: “Ntacyo bitwaye cyane niba umuntu ari umwizerwa cyangwa utaru umwizerwa, icy’ingenzi ni uko ukomeje kuba umwizerwa kuri wowe”.

Iyo nteruro irangiye, yahawe amashyi menshi. Ku rundi ruhande, Shakira yashimiye umuziki ubufasha bwawo mu bihe bigoye.

Shakira yavuze ko icya ngombwa mu buzima ari ukuba umwizerwa ku giti cyawe[Getty Images]

Yashoje agira ati: “Nibyo koko iyo numvaga ngeze kure, umuziki ni wo wangaruraga mu nzira.”

Ati: “Amasomo y’ingenzi nigiye ku bandi bagore. Kuri bo, kuri wowe, nanditse ibyo nanditse kandi ndirimba ibyo naririmbye kuko umugore wenyine ni we ushobora gukunda kugeza igihe acitsemo ibice.”