Sylvester Stallone n’umugore we bahagaritse gatanya bari basabye

Sylvester Stallone n’umugore we bahagaritse gatanya bari basabye

 Sep 27, 2022 - 12:29

Sylvester Stallone wamamaye nka Rambo, wari umaze iminsi asimbuje Tattoo y’umugorewe iy’imba bakanasaba gatanya, bamaze kwisubiraho bariyunga.

Umukinnyi wa filime rurangiranwa ku Isi, Sylvester Stallone wamamaye nka Rambo, Rocky n’ayandi mazina, yahagaritse gatanya n’umugore Jennifer Flavin bari bamaze iminsi basabye.

Mu itangazamakuru hari hamaze iminsi havugwa itandukana hagati ya Sylvester Stallone n’umugore we Jennifer Flavin bari bamaranye imyaka 25 babana nk’umugore n’umugabo banabyaranye abana batatu b'abakobwa nyuma y’uko umugore yari yasabye ko batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko maze na Sylvester Stallone akabyemera.

Umugore yashinzaga umugabo gusesagura umutungo w’urugo ndetse anasaba gatanya. Sylvester Stallone nawe adaciye kuri ruhande yahise yemera iyo gatanya avuga ko ibyo umugore amushinja ntaho abizi.

Aba bombi bahise batangira guterana amagambo maze Jennifer Flavin ajya ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ifoto ye n’abakobwa babo batatu nawe wa kane maze avuga ko ariwo muryango wonyine afite.

Sylvester Stallone akimara kubona ibyo nawe yahise asiba tattoo y’umugore yari yarishyizeho maze ayihinduzamo iy’imbwa ye. Icyakora nyuma y’ibi byose baje gusaba ko gatanya ihagarara nyuma yo kwiyunga.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TMZ, umunyamategeko wa Sylvester Stallone yavuze aba bombi bamaze kwiyunga kuri ubu nta kibazo bagifitanye. Icyakora mu minsi ishize, umukobwa wabo mukuru Sophia Rose Stallone yari aherutse gutangaza ko yishimiye intambwe ababyeyi be bateye, ibintu byatumye abantu batangira gutekereza ko biyunze. 

Sylvester Stallone mu guhamwa ko biyunze aherutse gushyira hanze amafoto yabo uko ari batanu [abana n’ababyeyi] bahuje urugwiro yandikaho ati “Ibitangaza”.