Shawn Corey Carter w'imyaka 52 uzwi ku izina rya Jay Z niwe waciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ukize ku isi yose.
Jay Z ni umuhanzi uririmba indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop ndetse uretse kuririmba byatumye amenyekana, ni producer, rwiyemeza mirimo ndetse akaba afite n'imiryango yashinze.
Ibyo byose mu kubifatanya no kuririmba, nibyo byashyize ku mwanya wa mbere w'abahanzi bafite agatubutse ku isi yose aho atunze asaga 2.5 billions z'amadorali nkuko tubikesha Forbes.
Uretse kuba kandi yagizwe umuhanzi wa mbere ufite agatubutse kuri iyi si, Jay Z aherutse kugirwa na Billboard umuraperi w'ibihe byose.
Uyu mugabo watangiye umuziki mu mwaka wa 1986, yatwaye ibihembo bitandukanye harimo Grammy 24 akaba ari nawe muraperi wa mbere ufite Grammy nyinshi.
Jay Z yavukiye muri America mu mujyi wa New York akaba afite abana batatu ndetse akaba ari n'umugabo wa Beyonce kuva mu mwaka wa 2008.
Jay Z niwe muhanzi wa mbere ukize kurusha abandi bose ku isi.