Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu, nibwo abahanzi bo mu Rwanda bakoze amateka mu gihugu cya Uganda imbere y'abantu ibihumbi ndetse hari n'umuyobozi mukuru w'ingabo Major Kainerugaba.
Ni igitaramo cyabaye imbona nkubone ku matereviziyo menshi muri iki gihugu cya Uganda harimo na televiziyo y'igihugu nyuma y'uko ahabereye igitaramo hari huzuye hasendereye.
Bwiza yahaye ibyishimo abanyarwanda n'abagande bari bitabiriye igitaramo cya Urukundo Egumeho
Kainerugaba wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'imupaka hagati y'u Rwanda ana Uganda, yashyikirijwe icumu ndetse n'ingabo abihawe na Masamba Intore waririmbye muri iki gitaramo hamwe n'itorero rye yari yitwaje.
Bwiza, Masamba Intore ndetse na King James nibo bahanzi baririmbye muri iki gitaramo ku manywa y'ihangu hanyuma bakorerwa mu ngata na The Ben ku mugoroba.
Itorero Masamba Intore yari yitwaje naryo ryahaye ibyishimo abanyarwanda n'abagande
The Ben yaririmbye mu ijoro ryakeye muri "After Party" nyuma y'uko igitaramo rusange cyagaragayemo abahanzi benshi cyari cyarangiye.
The Ben yabaye undi muhanzi uririmbye muri ibi birori nyuma y'uko abahanzi nyarwanda batandukanye bari baririmbiye imbaga.
The Ben yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo "This is love" yakoranye na Rema Namakula, "Ntacyadutanya" yakoranye na Priscilla n'izindi.
King James wari umaze igihe atagaragara mu bikorwa by'umuziki nawe yahaye ibyishimo abakurikiranye iki gitaramo
Uretse kandi abahanzi b'abanyarwanda bari muri iki gitaramo, Weasal na Chameleone nabo bari muri iki gitaramo ndetse nyuma y'uko kirangiye bagiye gushimira Kainerugaba.

Chameleone na Weasal bagiye gusuhuza Kainerugaba nyuma y'igitaramo
