Ukuri ku itandukana rya Zari na Shakib Cham

Ukuri ku itandukana rya Zari na Shakib Cham

 Feb 2, 2023 - 04:13

Nkuko bimaze Igihe bivugwa ko Zari yaba atagikundana na Shakib Cham bitewe n'ibyo Zari yasangije abamukurikirana, nta kidobya yigeze iza mu rukundo rwabo nkuko Shakib Cham yabisobanuye.

Mu minsi yashize, Zari uzwi nka Boss Lady yasangije abamukurikira amagambo yavuzwe na Horacio Jone avuga ku bantu bizerwa ariko bo ntibagire ukuri,  birangira ikizere bagiriwe kiyoyotse.

Kuri ubwo butumwa bwo ku wa Gatandatu yagize ati " Abantu bamwe na bamwe ntabwo bazi ukuntu ikinyoma ari uburozi. Ikinyoma gitera umwaku  k'umubano w'abantu bari bishimanye ku buryo bitera uburibwe mu nda kongera kubizera"

Nyuma yo kubona ubwo butumwa, abantu ndetse n'ibinyamakuru byinshi byahise bitangira kwandika ko Zari atakiri mu rukundo na Shakib Cham kubera ko yamubeshye ibigendanye n'umukobwa bahoze bakundana mbere yo guhura na Zari.

Ibi byaje nyuma y'uko Shamirah Nalule umugande uba USA wahoze akundana na Shakib Cham yigeze gutangaza ko bashyingiranwe ariko Shakib yabona Zari agahita amusiga ko ubu byanze bikunze ari umugore we.

Mu kiganiro na Ugandan TV station, Shakib yavuze ko ayo makuru ko Shamirah ari umugore we byose ari ibinyoma dore ko uyu mugore yamusabye kumusanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko Shakib akabyanga.

Yagize ati "yego Shamirah ndamuzi twahoze dukundana imyaka umunani ishize ariko ntabwo twigeze dushyingiranwa. Ubwo nari ndi muri Africa y'epfo yansabye kumusanga muri USA ariko kubera ko namenyw ko duturuka mu bwoko bumwe bwa Ngonge ntabwo nigeze njyayo atari uko afite abana batandatu ku bagabo batandukanye.

Urukundo rwa Zari na Shakib Cham nubwo rwibasirwa cyane kubera imyaka barutana, nta kirogoya yari yaruzamo ruracyakomeye.