Agatima karacyahari! Imitoma iravuza ubuhuha kwa Weasel na Teta Sandra

Agatima karacyahari! Imitoma iravuza ubuhuha kwa Weasel na Teta Sandra

 Nov 4, 2022 - 12:58

Nyuma y’iminsi umunyarwandakazi Teta Sandra agarutse mu Rwanda ahunga guhozwa ku nkeke no gukubitwa na Weasel Manizo babyaranye, bongeye guterana imitoma biratinda.

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Uganda ndetse na Africa y’uburasirazuba Weasel Manizo n’umunyarwandakazi Teta Sandra, bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guterana imitoma bigatinda nyamara abantu bari baziko batagicana uwaka ndetse ko Teta Sandra ari mu Rwanda mu rwego rwo guhunga inkoni z’uyu muhanzi babyaranye abana babiri.

Kuri uyu munsi tariki 04 Ugushyingo 2022 abantu batunguwe no kubona imitoma icicikana ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Douglas Mayanja wamamaye muri Good Lyfe nka Weasel Manizo n’umunyarwandakazi Teta Sandra nyuma y’iminsi ari mu Rwanda aho yari yaraje ngo yitabweho anavurwe ibikomere yatewe n’uyu muhanzi wamukubitaga umunsi ku munsi.

Weasel Manizo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifurije isabukuru y’amavuko umukunzi we Teta Sandra agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko mama Kawomera”.

Ubu butumwa bwari bukurikiwe n’utumenyetso tw’imitima dutatu, dusanzwe twerekana ko umuntu afitiye undi urukundo.

Teta Sandra nawe adatinze yahise ajya aho batangira ibitekerezo [Comment section] maze nawe yereka Weasel ko amukunda.

Teta Sandra yahise ashyiraho udutima udutima dutatu nawe mu kumwereka ko amukunda.

Weasel Manizo aba uwa mbere mu gutanga ibitekerezo ku mafoto ya Teta Sandra, ibi bishimangira amakuru avugwa ko uyu muhanzi yasabye imbabazi Teta ndetse aramutse azimuhaye bahita bashyingiranwa imbere y'amategeko.

Ibyi byatumye abantu bibuka inkuru yo Kuwa kane tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo hamenyekanaga y’uko umunyarwandakazi Teta Sandra arwaye kandi arembeye muri Uganda aho yari yakubiswe na Weasel Manizo babanaga nk’umugore n’umugabo ndetse babyaranye abana babiri n'ubwo batasezeranye.

Ni ikibazo cyahagurukije abanyarwanda benshi n’abandi bo muri Uganda bari basanzwe bazi ko Weasel akubita Teta, bamusaba guhagarika ubwo bugizi bwa nabi.

Iki kibazo cyaje kwinjiramo ambasade y’u Rwanda muri Uganda birangira Teta Sandra agaruwe mu Rwanda kugirango yitabweho.

Teta Sandra byavuzwe ko yakubiswe na Weasel Manizo ariko we akavuga ko yakubiswe n’amabandi akanamwaka amashilingi angana na 1.5 miliyoni, gusa abazi neza uyu muryango by’umwihariko Daniel wabyaranye na Jose Chameleon, mukuru wa Weasel, yavuze ko asanzwe azi neza ko uyu muhanzi akubita Teta Sandra ndetse ko ariwe wamuciye iryinyo ry’imbere.

Teta Sandra wizihizaga isabukuru y'amavuko, yateranye imitoma na Weasel Manizo babyaranye abana babiri ndetse byavuzwe ko yamukubitaga kenshi.

Abana babiri ba Weasel Manizo na Teta Sandra.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/wa-musirikare-ukomeye-muri-uganda-yinjiye-mu-kibazo-cya-miss-sandra-teta-na-weasel