Weasel ari kugorwa no gutunga umuryango! Teta Sandra yiyemeje kujya gukora mu kabari ,imvano yo gukubitwa nk'iz'akabwana kaneye mu rugo

Weasel ari kugorwa no gutunga umuryango! Teta Sandra yiyemeje kujya gukora mu kabari ,imvano yo gukubitwa nk'iz'akabwana kaneye mu rugo

 Aug 4, 2022 - 09:55

Weasel Manizo utabasha gutanga ibikenewe mu rugo yakubise Miss Sandra Teta amuziza ko ataha atinze avuye mu kabyiniro aho aba yahateguriye ibirori agataha mu rucyerera bikarakaza Weasel. Kuva Radio yatabaruka , Weasel ntagifite imbara zo gukora umuziki kandi ari kugenda arushwa kwibasirwa n'ubukene kuko nta mafaranga agikura mu muziki.

Imfura ya perezida Museveni, Muhoozi Kainerugaba yaneguye Weasel wihaye gukubita Sandra Teta nk’iz’akabwana kaneye mu rugo.

Gen. Muhoozi yahagurukiye Weasel uhoza ku nkoni Miss Teta (Net photo)

Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka (UPDF) yanenze umugabo wese ukubita umugore. Ati:”Gukubita umugore ni ubucucu kandi ubikora wese akwiriye kuza mu gisirikare tukamwigisha kurwana”.

Yanyujije ubu butumwa kuri Twitter aho yihanangiriye uriya wahoze ari umuhanzi wabaswe no guhohotera abagore. Gen. Muhoozi yanabujije abagabo kubabaza abagore kuko ari igikorwa cy’ububwa. Sandra Teta yatangiye kuza mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu 2011 ubwo yahatanaga mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss SFB. Batangiye gukundana mu 2018. Muri uyu mwaka Teta yari yariyemeje kwmukira hariya I Kampala muri Uganda.

Weasel amaze kubyarana abana 2 na Miss Teta Sandra (Net photo)

Muri Gicurasi uyu mwaka Weasel Manizo yari yavugiye kuri televiziyo ko ateganya kuzaza gusaba no gukwa uriya Sandra Teta. Sandra Teta azwiho gutegura ibirori by’imideri,ibitaramo n’ibindi. Yari mu bucarubwenge ba Miss Rwanda dore ko yigeze gucudika na Prince Kid. Mbere yo kujya gukundana na Weasel yari mu rukundo na Derek wo muri Active. Hari igihe Weasel yakubise Teta amukura iryinyo arangije amutegeka kwandikako ntacyo yabaye. Ubu butumwa ni ubwo mu itsinda rya whatsap y'abakozi ba Nomads Bar.

Miss Sandra Teta ategurira ibirori muri Nomads Bar ku buryo ataha atinze bikarakaza Weasel. Impamvu Sandra arara ayo majoro ni uko Weasel yananiwe gutanga ibitunga umuryango. Uko Teta atashye asanga Weasel yasinze, yananyweye ibiyobyabwenge akarakara cyane noneho agahitamo kwitura umunabi Teta.

 

Weasel ahoza ku nkoni inshoreke ze

Abakobwa bishyira Weasel bakiha kumukunda bajya batandukana bakagenda ubutazagaruka kubera guhozwa ku nkoni. Uwitwa Talia Kassim babyaranye abana batatu batandukanye agiriwe inama n’umugore wa Jose Chameleone witwa Daniela Atim. Uyu mugore yabwiye Talia kwigendera akava muri izo nkoni. Weasel na Khassim babyaranye abana batatu. Mu 2020 Weasel yatandukanye na Samira Ahmed Tumi. Uyu mugore yahise ashakana na Prince Kareem wo muri Nigeria.

Samira Tumi yahunze inkoni za Weasel none yashakanye n'uwo muri Nigeria (Net photo)

Talia Kassim Katoroogo yajyanywe n'inkoni ku nama yahawe n'umugore wa Jose

Chameleone (Net photo)

Aya mafoto yerekana Weasel ashyiriye abana 2 Teta Sandra ngo abiteho. Hari mu gitondo cya kere Teta yari yaraye adatashye ari gushaka ibitunga umuryango kuko Weasel ari gucishwa bugufi n'ubukene. Ukorana na Teta Sandra muri Nomads Bar yasobanuye ko Weasel amaze gukubita Teta yamutegetse kuryumaho ntagire uwo abwira ibyamubayeho. Ndetse yahise amwambura telefoni ye amusaba umubare w'ibanga noneho aba ariwe ukoresha imbugankoranyambaga ze mu gutanga ubutumwa buyobya uburari.