Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama nibwo u Rwanda rwakiriye inkuru y’akababaro ivuga ko umwana witwa Kenny Mugabo umwe mu bana 25 bakoze impanuka yitabye Imana nyuma yo kujyanwa kwa muganga ariko ntibigire icyo bitanga kuko yari yakomeretse cyane.
Ni amakuru yahamijwe na Police y’u Rwanda ivuga ko yari yajyanwe mu bitaro bya CHUK ndetse ko yari yabanje kongererwa amaraso.
Nyuma yaho minisitiri w’ubuzima Dr Uwamariye, yihanganishije umuryango w’uyu mwana wigaga mu mwaka wa Gatanu afite imyaka 12.
Haje gusakara andi makuru avuga ko nyuma ya Kenny Mugabo, haba hari undi mwana witabye Imana n’ubwo kugeza ubu Police ntacyo irabivugaho haba kubihakana cyangwa se kubyemeza.
Mu kiganiro kigufi The Choice Live yagiranye n’umunyamakuru wa B&B fm umwezi Clarisse Uwimana ari nawe dukesha iyi nkuru, yavuze ko ategereje kureba niba hari inzego zibishinzwe ziri bumwunganire cyangwa se zikabyemeza.
Icyakora uyu munyamakuru yavuze ko iyi nkuru yayihawe n’umwe mu babyeyi barereraga kuri kiriya kigo cy’amashuri.

Kugeza ubu turakomeza dukurikirane iby’iyi nkuru.
Ku munsi w’ejo ku irebero mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri yo ku ishuri Path to success.
Iyi modoka yarenze umuhanda yinjira mu ishyamba. Kugeza ubu izi modoka bivugwako zitwara abarengeje ubushobozi kandi ziriya modoka ziba zishaje ku buryo zitagenzurwa uko bikwiye.
View this post on Instagram
Amakuru ahari kuri ubu yemeza ko umwana umwe Kenny Mugabo ariwe waguye muri iyi mpanuka ariko hakaba hakomeje kuvugwa undi mwana nawe wayiguyemo mu gihe hari hakomeretse abana 25, umwarimu n’umushoferi, bakaba barahise bajyanwa mu bitaro kwitabwaho.
Ni impanuka umukuru w’igihugu yavuzeho, avuga ko hari bukorwe igishoboka cyose bakitabwaho.
View this post on Instagram
