Diamond Platnumz ntiyifuza gukora umuziki nyuma akaburirwa irengero

 Diamond Platnumz ntiyifuza gukora umuziki nyuma akaburirwa irengero

 Jul 15, 2021 - 11:31

Diamond Platnumz ari gutunganya album ya kane. Mu 2010 nibwo yatangiye kugira ibihe byiza mu muziki. Kuva uwo mwaka yagiye asohora indirimbo zigakundwa, imbyino zikamamara ku buryo asigaye afatwa nk’umwami wa Bongo Flava ya Tanzania. Hari igihe umuhanzi wo muri Amerika ‘’Busta Ryhmes’’ yamugereranyije na Michael Jackson wo muri Afurika.

Haciyeho iminsi itatu yifotozanyije na Snoop Dogg bahuriye muri studio. Diamond yanditse ati:’’Umva, igira ku bami uzagera kuri byinshi’’. Impanuro Snoop yahaye Diamond yagize ati:’’najyaga ndeba imibare, mbona utajya ucogora najyaga ntekereza ko hari umuhanzi uzaza ariko ni wowe , aho wavuye hakwemerera kubera abandi urugero by’umwihariko Afurika na Tanzania kuko ufite umugisha’’.

Snoop Dogg yamamaye kuva mu 1992. Ni umuraperi, umwanditsi w'indirimbo, umucuruzi akaba n'umukinnyi wa filimi

Mu ntangiriro Diamond Platnumz benshi bajyaga baseka icyongereza cye ariko ntiyigeze acika intege yakomeje kujya akorera ingendo muri Amerika, akorana n’abahanzi baho ku buryo hari ikizere ko album ari gutunganya ishobora kuzacuruzwa cyane ku isoko ry’umuziki ku isi. Umwaka ushize GRAMMY.com yabajije Diamond niba na we atazagera igihe akabura mu muziki yasubije ati:’’Abahanzi muri Afurika bamamara imyaka itanu ugahita ubabura, navumbuye ko iyo witeganyirije byoroha kuguma ukora umuziki’’. Album ari gutunganya izaba iriho izo yakoranye na Swae Lee, Akon, Wiz Khalifa, Swizz Beatz, Busta Rhymes, na Diljit Dosanjh. Mu myaka yashize yakoranye n’abahanzi barimo Alicia Keys, Omarion, Rick Ross na Ne-Yo bamuzamuriye igikundiro muri Afurika akabasha kwisanga muri Amerika.