Sean Combs wamamaye nka Puffy Daddy, P. Diddy, cyangwa se Diddy yafashe ifoto y’abakinnyi: Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka batutswe ibishingiye ku ruhu rwabo nyuma y’uko bananiwe kwinjiza penaliti ikipe y’igihugu y’ubwongereza itsinzwe n’Ubutaliyani.

Diddy yanditse ati:”Twifatanyije nawe bami. Dutewe ishema n’umuhate wanyu mukoresha mu kibuga kandi tuzakomeza kubashyigikira. Mukomeze kwigisha urukundo”. Diddy ni umuraperi w’umunyamerika, umushoramari w’umuherwe, ayobora akanatunganya ibihangano/imizingo.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza 'FA'' rigiye guhangana n’abafana bagaragaje irondaruhu ku bakinnyi nyuma yo guhusha penaliti
Diddy w’imyaka 51 mu 1993 yamuritse inzu ifasha abahanzi yise’’Bad Boy Records’’. Uyu mwaka yamuritse album iba iya mbere kuri Billboard Hot 100. Afite sosiyete icuruza imyambaro, televiziyo, n’ubundi bucuruzi bumugira umuherwe.
Reba hano indirimbo ya Diddy
