Umwana w'igikomerezwa mu Burusiya yibereye ku rugamba muri Ukraine

Umwana w'igikomerezwa mu Burusiya yibereye ku rugamba muri Ukraine

 Apr 24, 2023 - 07:11

Umuhungu wa Dmity Peskov Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu mu Burusiya Kremlin ari ku mirongo y'imbere ku rugamba muri Ukraine.

Kuri iki Cyumweru cyo ku wa 23 Mata 2023, nibwo Umuvugizi wa Kremlin Bwana Dmitry Peskov yatangarije ikinyamakuru cyo mu Burusiya Komsomolskaya Pravda, ko umuhungu we Nikolai Peskov ari ku rugamba muri Ukraine.

Akaba kandi yavuze ko umuhungu we hashize amezi atandatu yinjiye mu gisirikare mu mutwe w'abacanshuro ba Wagnar Group bayoborwa Yevgeny Prigozhin.

Dmity Peskov n'umuhungu we Nikolai Peskov 

Nikolai Peskov umuhungu wa Dmity Peskov, akaba nawe yaratangaje ko yagiye mu gisirikare kuko yumvaga ari inshingano ze kandi ko yagomba kurinda igihugu cye.

Igikomeye kandi akaba yatangaje ko yashakaga kubera urugero abandi bana bo mu nzego zo hejuru mu butegetsi, ko nabo bajya ku rugamba.

Ikindi kandi Nikolai akaba yaravuze ko yijyiriye ku mazina atari aye, kugira ngo hatazagira umenyaka ko hari aho ahuriye na Kremlin.

Nikolai akaba yaratangaje ko ajya kwinjiramo yabanje kuvugana na se, akamubwira ko yahisemo umwanzuro mwiza.

Nikolai Peskov umuhungu wa Dmity Peskov Umuvugizi bya Kremlin 

Naho ku ruhande rwa se, akaba yarasabye Yevgeny Prigozhin uyobora uyu mutwe gufata umuhungu we nk'abandi barwanyi bose.

Kuri iyi mpamvu Yevgeny Prigozhin, abinyujije ku rubuga rwa Telegram, akaba yaravuze ko Nikolai ari umusirikare ufite umurava kandi ko arwanisha ibibunda birasa kure bya artillery.

Nikolai Peskov akaba yaravutse mu 1990, ikindi kandi yamaze igihe kinini mu Bwongereza, gusa nyuma yaje gusubira mu Burusiya, aho kuva mu 2010-2012 yari mu basirikare barwanisha imbunda nini.

Tugarutse kuri Dmitry Peskov akaba guhera muri 2008 yari mu nzego zikomeye z'ubutegetsi bw'u Burusiya, aho we n'umugore babyaranye abana babiri harimo uyu Nikolai na Elizaveta.

Nikolai Peskov umuhungu wa Dmity Peskov yinjiye mu gisirikare