Grand P yateye imitoma uwo bahoze bakundana

Grand P yateye imitoma uwo bahoze bakundana

 Jul 27, 2021 - 04:20

Umuhanzi akaba n’umunyarwenya Moussa Sandiana wamamaye nka Grand P hashize iminsi ibiri atandukanye na Eudoxie Yao. Kwihangana byamunaniye amutera imitoma. Bivugwa ko uyu Grand P yacaga inyuma uyu munyamideri ndetse aherutse gusomana n'umuzungukazi wamusuye bagasohokana muri resitora.

Umunyamuziki akaba n’umunyamideri Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire yatangaje ko ubu ari wenyine (single) nyuma y’uko atandukanye n’umukunzi we Moussa Sandiana Kaba, uzwi ku izina rya Grand P. Na we akaba ari umunyamuziki ukomoka muri Guinnée.

Grand P na Yao bakundanye mu 2020. Kuva ubwo bagiye bagaragara bari kumwe mu birori bitandukanye. Uyu musore mugufi akimara kubona ko kubaho atari mu rukundo na Eudoxie Yao  bimugoye yanditse ati:’’Ni wowe naremewe kandi uri izuba ryange’’. Grand P yahise anajya muri studio gukora indirimbo irimo imitoma yo kugarura Yao. Kuri facebook ya Grand P niho yatangiye ubwo butumwa. Ati:’’Ni wowe kiremwa kiruta ibindi nabonye hano ku isi, umutima wange nanditsemo izina ryawe, nishima iyo turi kumwe, uri urukundo rwange, izuba ni irya buri wese ariko wowe uri izuba ryange. Ndagukunda”. Ku wa gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021 nibwo Yao yatangaje ko yatandukanye na Grand P. Nta mpamvu yigeze avuga ko yamutandukanyije n’uyu musore mugufi. Yagize ati "Igicamunsi cyiza nshuti zanjye, nagira ngo mbamenyeshe ko njyewe na Big P. ibijyanye no gukundana byarangiye, ngiye kwikomereza ubuzima. Murakoze. Ubu rero ku mugaragaro ndi ’single’ ariko simfite umutima wo guhita ntangira gukundana nonaha, ubu ngiye kwita cyane ku bijyanye n’umuziki wanjye. Mugire impera z’icyumweru nziza".

Intandaro yo gutandukana

View this post on Instagram

A post shared by EUDOXIE YAO (@eudoxieyao__)

Intandaro yo gutandukana kw’ibyo byamamare cyangwa guhagarika imishinga yo gukundana no kuzabana, bivugwa ko byaturutse ku imyitwarire ya Grand P. Uyu munyarwenya Grand P akunda gusoma abafana be ku minwa, kandi ibyo ngo ntibyatuma ababyeyi ba Eudoxie Yao bamumuha nk’umugeni.

fungura hano urebe Grand P ari muri studio gukora indirimbo yageneye Yao akaba amusaba kumugarukira

Ikindi ngo mu minsi ishize,  Grand P. yagaragaye asomana n’umugore w’umuzungukazi wari wamusuye aturutse mu Bufaransa.