Russia-Ukraine: Inama ya kabiri yasize mwanzuro ki?

Russia-Ukraine: Inama ya kabiri yasize mwanzuro ki?

 Mar 4, 2022 - 03:05

Inama y’intumwa za Ukraine niz’ Uburusiya yabaye ejo hashize ku nshuro yayo ya kabiri yasize hafashwe imyanzuro itandukanye ariko itarimo gusoza intambara.

Ku munsi w’ejo taliki 3 Werurwe 2022 mu gihugu cya Belarus ahitwa Brest habereye inama yahuje intumwa z’Uburusiya n'iza Ukraine kugirango barebe ko intambara irimo kubera muri Ukraine yahosha.

Imyanzuro bafashe

Ibi bihugu byombi byemeranyije gutabara abaturage ba Ukraine barimo gupfira mu ntambara.

Uburusiya bwatangaje ko mu ntego bafite hatarimo kubabaza abaturage ndetse bunenga Ukraine irimo guhamagarira abasivili kwishora mu ntambara.

Ibi bihugu byombi byemeranyije ko nta muturage ugomba kugirwaho ingaruka n’intambara ndetse umuturage agomba kubona ibyo kurya nkuko bikwiriye, akaryama ndetse akagenda usibye ko zimwe mu ntara zafashwe n’aba Russia harimo umukwabu kandi bashyiriweho amasaha yo kugenda n’ayo kuryama.

Kuri iyi ngingo kandi ibihumbi byombi byanzuye ko abaturage bashaka guhunga, bazajya babifashwamo bakerekeza muri Poland kuko aricyo gihugu gihana imbibi na Ukraine.

Ibiganiro ntibyanzuye ko intambara ihagarara

Nubwo inama yahuje ibi bihugu byombi yamaze amasaha arindwi abenshi bemezaga ko hari buvemo umwanzuro wo guhagarika intambara, siko byagenze.

Uburusiya bwakomeje kwerekana ko bwiteguye imishyikirano iyo ariyo yose yo guhagarika intambara mu gihe Ukraine yava ku mwanzuro n’ikifuzo cyo kwinjira mu muryango wo gutabarana wa NATO.

Ukraine nayo yatangaje ko ikeneye kwigenga ndetse itagomba gufatirwa imyanzuro n’ikindi gihugu.

Iyi ngingo yo guhosha intambara ubwayo bayiganiriyeho amasaha agera kuri atatu ariko nta gisubizo kizima bigeze bageraho.

Kugeza ubu Uburusiya bwafashe umujyi uri muyikomeye ya Ukraine.

Kherson ni umujyi uherereye mu majyepfo ya Ukraine, kuri ubu wamaze gufatwa ndetse uyobowe n’Uburusiya. Uyu mujyi urimo kugendera ku matwara y’abarusiya harimo gufunga ibikorwa by’abaturage saa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’ibindi.

Perezida wa Ukraine yahamagaje Putin w’u Burusiya

Nyuma yuko inama y’intumwa z’ibihugu byombi ibaye kabiri ariko ntihagire igihinduka, Perezida wa Ukraine yahamagariye uw’u Burusiya kwihurira bakaganira.

Perezida Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukraine yatumijeho Vladimir Putin kuko ngo abona ariwo muti w’ibibazo.

Nkuko tubikesha Aljazeera yagize ati “Ntabwo ari uko nshaka kuvugana na Putin, nkeneye kuvugana na Putin. Isi ikeneye kuvugana na Putin. Nta bundi buryo bwo guhagarika iyi ntambara usibye we’”

Iyi nama ibaye ni iya kabiri kuko iya mbere yari yabaye kuwa 28 Gashyantare 2022 ariko ntiyasiga intambwe n’imwe itewe.

Nkuko tubikesha CCN baravuga ko nubu intambara igikomeje ndetse hari ibisasu byabyutse biterwa mu gihugu cya Ukraine nkuko bisanzwe, iki gihugu kandi gikomeje guterwa inkunga n’ibindi bihugu byo mu burayi.

Perezida wa Ukraine arifuza kuganira na Putin

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/ukraine-nu-burusiya-ibiganiro-byo-kwiyunga-birarimbanyije