Frank Lampard  agarutse gutoza muri Premier league

Frank Lampard agarutse gutoza muri Premier league

 Nov 11, 2021 - 12:52

Ikipe ya Norwich igiye guha akazi Frank Lampard wahoze atoza Chelsea nyuma yo kwirukana Daniel Farke.

Nk'uko bitangazwa n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo Talk Sport, Frank Lampard agiye guhabwa akazi muri Norwich nk'umutoza mukuru nyuma yo gusezerera Daniel Farke wayitozaga.

Frank Lampard ushobora guhabwa akazi muri Norwich

Frank Lampard nta kazi afite kuva yakwirukanwa muri Chelsea mu ntangiro za 2021 ariko ubu niwe mukandida uhari wo gusimbura Daniel Farke mu ikipe ya Norwich uherutse kwirukanwa kubera umusaruro mubi.

                     Ikipe ya Norwich iri ku mwanya wa nyuma(Instagram:Norwich)

Ubu ikipe ya Norwich ni iya nyuma mu mikino 11 imaze gukinwa muri uyu mwaka w'imikino ikaba yaratsinzemo umukino umwe gusa.

Daniel Farke wirukanwe muri Norwich, (net photo)

Petr Cech wakinanye na Frank Lampard muri Chelsea yabwiye TalkSport ko adatunguwe no kuba Frank Lampard agiye kugaruka mu gutoza.

Cech yagize ati:"Afite ibikenewe byose ngo abe umutoza muri Premier League."

"Hagize umwegera bakavugana byagenda neza. akunda umupira w'amaguru cyane. Kuba izina rye ariryo riri kuvugwa ubu ntibyantungura. Ni ikibazo cy'igihe gusa akagaruka gutoza muri Premier League."

N'ubwo Daniel Farke yari yafashije Norwich kubona intsinzi ku mukino bahuyemo na Brentford ariko iyi kipe iracyari Iya nyuma.

Frank Lampard mu gihe yaba ahawe aka kazi arasabwa gukora ibishoboka byose akayirokora icyiciro cya kabiri ishobora kujyamo.