Ku wa 24 Gashyantare 2022 nibwo Uburusiya bwatangije intambara muri Ukraine kuko butifuzaga ko iki gihugu cyakwinjira mu muryango w’ubumwe no gutabarana w’ibihugu by’Uburayi na America NATO/ OTAN.
Dore ibyaranze intambara kuva ku munsi w’ejo kuwa kabiri kugeza ubu ku munsi wa 49 w’intambara.
Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine yerekeje amaso mu bihugu by’Afurika aho biri kuvugwa ko akeneye ubufasha n’ubuvugizi. Ni ubufasha yasabye Macky Sall, perezida wa Senegal akaba ariwe uyoboye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Africa , Africa Union (AU).
Ibi Zelenskyy yabikoze mu gihe ibihugu by’Uburayi byananiwe kumvikana ku isoko bazakuramo gaze na Peteroli ritari Uburusiya.
Putin yaburiye ibihugu by’u Burayi na Amerika, ko nibidakorana neza n’u Burusiya hazabaho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.
Kuri uyumunsi ku wa Gatatu taliki 13 Mata.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare 1.026 ba Ukraine bashyize intwaro hasi bamanika amaboko, mu rugamba rukomeye rwabereye mu Mujyi wa Mariupol.
Kuri uyu munsi Perezida wa America Joe Biden yashimangiye ko ibyo Uburusiya burimo gukora muri Ukraine ari Jenoside aho kugirango ikomeze kwitwa intambara y’ibihugu byombi.
Joe Biden kandi yavuze ko intambara y’ibihugu byombi itakabaye igwamo abasivili nk’uko Uburusiya bubikira bukica abasivili badafite aho bahuriye n’intambara.
Nyuma yo kuvuga ko Uburusiya burimo gukora Jenoside muri Ukraine, America yongeye kwemerera iki gihugu intwaro zo kwirwanaho.
Banki y’isi yemereye Ukraine kuyitera inkunga ingana na miliyari 1.5 z'amadolari kugirango iki gihugu kibashe guhangana n’intambara. Banki y’isi kandi irateganya kugenera inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugirango bibashe guhangana n’ibiciro byazamutse ku biribwa n’ibikomoka kuri peteroli byatewe n’intambara.
Intambara nta gahenge irimo gutanga.
Banki y’isi igiye gutanga ubufasha kuri Ukraine.
View this post on Instagram
