Urugendo rw'Abategetsi ba Afurika i Kyiv na Moscow rusize iki ?

Urugendo rw'Abategetsi ba Afurika i Kyiv na Moscow rusize iki ?

 Jun 18, 2023 - 12:07

Abategetsi ba Afurika basoje ingendo bakoreye mu Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kunga ibihugu byombi bimaze igihe mu ntambara.

Kuri uyu wa 16 nibwo Abategetsi barindwi b’ibihugu bya Afurika bari berekeje muri Ukraine no mu Burusiya mu ntego yo kugerageza guhosha no kurangiza intambara.

Barindwi berekeje muri ibyo bihugu byombi abarimo: Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Macky Sall wa Senegal,na  Azali Assoumani w’ibirwa bya Coromos.

Bari kumwe kandi n’intumwa zihagarariye abategetsi ba Congo-Brazzaville, Misiri na Ruhakana Rugunda, intumwa yihariye ihagarariye Perezida Yoweri Museveni.

Ubwo bari i Kyiv ku wa 16 Kamena, basuye umugi wa Bucha, umugi Ukraine ivuga ko u Burusiya bwakoreyemo ibyaha by'intambara.

Abategetsi ba Afurika bakiriwe na Perezida Zelenskyy ku wa Gatanu 

Mu biganiro bagiranye na Perezida Zelenskyy, akaba yaravuze ko badateze kugirana ibiganiro n'u Burusiya mu gihe hari ingabo zabo zikiri ku butaka bwabo.

Naho kandi kuri uyu wa 17 Perezida Vladimir Putin nawe yari yahuye naba bategetsi i St Petersburg maze yongera gushimangira ko Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba bw'isi aribo batangiye amakimbirane mbere y’uko u Burusiya bwohereza ingabo zabwo muri Gashyantare 2022.

Abategetsi ba Afurika bakiriwe na Perezida Vladimir Putin i St Petersburg 

U Burusiya kandi nabwo bwashimangiye ko ibyo Ukraine ivuga byo gukurayo ingabo bakabona kugirana ibiganiro itabikozwa.

Ibiganiro byatanzwe na ba Perezida ba Comores, Senegal na Afurika y'Epfo, Perezida Putin yagaragaje intege nke z'umugambi wabo ushingiye ku kubaha imipaka yemewe ku rwego mpuzamahanga, mbere y’uko ibiganiro bikomeza.

Muri rusange urugendo rwaba bakuru b'Ibihugu rwasize n'ubundi buri ruhande rukomeje kwinangira, ruguma ku ngingo zarwo.

Ibi biganiro byarimo kandi abarimo Turukiya, u Bushinwa ndetse na Papa Francis.