Nyuma y’imyaka 24 Etoile De l’Est yongeye kuzamuka, Gicumbi Iragaruka

Nyuma y’imyaka 24 Etoile De l’Est yongeye kuzamuka, Gicumbi Iragaruka

 Oct 12, 2021 - 13:43

Etoile De l’Est na Gicumbi Fc nizo zazamutse mu cyiciro cya mbere.

Yari imikino y’icyiciro cya kabiri ya 1/2 mu mikino yo kwishyura aho Gicumbi Fc yari yatsinze Heroes Fc 1-0 . Naho Amagaju yari yanganyije na Etoile De l’Est igitego 1-1.

Umukino wa mbere wahuzaga ikipe ya Gicumbi Fc na Heroes ni umukino Gicumbi Fc yatsinzemo ibitego 2-1 cya Heroes byatumye Gicumbi Fc izamuka mu cyiciro cya mbere ku bitego 3-1 mu mikino yombi.

Ni mu gihe undi mukino wahuzaga Amagaju na Etoile De l’Est. Uyu rero wari umukino wa mbere wari wahuje aya makipe yombi bari barawunganyije igitego 1-1.

Ni umukino warangiye ikipe ya Amagaju inganyije na Etoile De l’Est 1-1 nyuma yuko Etoile De l’Est itsinze igitego noneho Amagaju akacyishyura nkuko byari byagenze mu mukino wari wabanje.

Byaje kurangira aya makipe yombi yifashishije Penaliti nyuma yuko rwari rwabuze gica.

Amagaju yaje gusezererwa na Etoile De l’Est iyitsinze Penaliti 6-5.

Byatumye Ikipe ya Etoile De l’Est yahise ibona itike yo kujya mu cyiciro cya mbere aho imikino yombi yari yanganyije n'Amagaju 2-2 ariko igakomeza kuri Penaliti. Aya makipe azahurira ku mukino wa nyuma aho bazaba bahataniye igikombe cyo mucyiciro cya kabiri. Aya makipe kandi azamutse mu cyiciro cya mbere aho aje gusimbura Sunrise Fc na Muhanga Fc zamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.