Bivugwa ko izina Nadie Ntuli riri mu yashakishijwe cyane kuri Twitter nyuma yuko Drake asohoye album ye. Drake yanditse ati:”Guhuriza hamwe ubugabo, ukemera ukuri bitera intimba ku mutima, nijye watunganyije iyi album, Noah”40”, Shebib, Oliver El-Khatib na Noel Cadastre nayituye Nadia Ntuli na Mercedes Morr. Imana ibahe iruhuko ridashira”.

Jenae Gagnier wiyise Miss Merceds Morr yiciwe iwe mu rugo. Drake yamutuye album
Ubusanzwe Merceds Morr arazwi kuko ni umunyamideri wamamaye cyane. Ndetse yacuruzaga amashusho ye kuri rwa rubuga rucururizwaho amashusho y’urukozasoni. Yishwe na Kevin Accorto, w’imyaka 34, ku ya 29 Kanama uyu mwaka. Se umubyara yamaze iminsi atamubona agiye iwe mu rugo I Houston muri Texas asanga yarishwe.
Ubugenzacyaha bwasanze uyu wamwishe afite icyuma mu ijosi na we yiyishe. Yanasize yanditse amagambo menshi yuzuyemo kwicuza ku rukuta mu nzu ya Merceds Morr. Uyu mwari w’imyaka 33 yari icyamamare akesha ubwiza no kugira abamukurikira benshi kuri Instagram.
Nadia Ntuli

Nadia Ntuli yacuruzaga amafoto ye kuri OnlyFans akaba n'umunyamideri
Yari umunyamideri wo mu Bwongereza ariko afite inkomoko I Dar Es Salaam. Ni we mwana nyina yabyaye akaba yararezwe na nyina na nyirakuru. Yari inshuti ya Drake. Yishwe n’impanuka ya moto I Dubai. Yatabarutse mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama. Bivugwa ko Drake na Ntuli babaye inshuti imyaka irindwi. Barafatanyije mu rugendo rw’ubuzima. Drake avuga ko na nubu atiyumvisha ukuntu uyu munyamideri yatabarutse. Muri make bari inshuti z’akadasohoka.
