Perezida Kagame yafunguye umuhanda wamwitiriwe i Conakry

Perezida Kagame yafunguye umuhanda wamwitiriwe i Conakry

 Apr 19, 2023 - 03:27

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro umuhanda n'ikiraro byamwitiriwe mu murwa mukuru wa Guinée-Conakry.

Kuri uyu wa 18 Mata 2023, ni bwo Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ibikorwaremezo byamwitiriwe mu murwa mukuru wa Guinée-Conakry, aho yari kumwe na mugenzi we Colonel Mamadi Doumbouya uyobora Guinée-Conakry.

Perezida Kagame, ibyo bikorwaremezo yitiriwe hakaba harimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho bihuza ibice bya Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry. 

Ibi bikaba ari ibikorwaremezo bizoroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinée.

Iki kiraro gihuza Umujyi wa Conakry n’igice gisigaye cya Guinée, cyikaba gifite uburebure bwa metero 117 ndetse kikaba gifite ibice bibiri by’imihanda ibiri ikinyura hejuru.

Umuhanda witiriwe Perezida w'u Rwanda Paul Kagame muri Guinée Conakry 

Ubwo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame  yageraga muri Guinée, akaba yaravuze ko yari amaze igihe yifuza kuzasura abaturage b’iki gihugu.

Ati: "Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu, ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze. Nizeye ko ibiganiro biragenda neza kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinée, nkaba nshaka gusubira mu Rwanda njyanye Guinée."

Ku ruhande rwa mugenzi we Colonel Mamadi Doumbouya, yamushimiye ku bwo gusura igihugu cye, agira ati "Ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinée”.

Tugarutse gato kuri cya kiraro Perezida Kagame yitiriwe, imirimo yo kucyubaka ikaba yaratangiye muri Mata 2021.

Perezida Paul Kagame yafunguye ibikorwaremezo byamwitiriwe muri Guinée Conakry