Aho yanyuze ntihaca urwango! Kanye West na Kim Kardashian mu nzira zo gusubirana

Aho yanyuze ntihaca urwango! Kanye West na Kim Kardashian mu nzira zo gusubirana

 Oct 3, 2021 - 01:37

Umuryango wa Kanye West na Kim Kardashian uherutse gutandukana uri mu nzira zisubirana.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Kim Kardashian yasabye ko yatandukana na Kanye West.  Byarabaye ariko bumvikana kuzakomeza bakarerana abana babyaranye 4.

Nubwo batandukanye hakomeje kuvugwa ko bashobora kuba bagifitanye umubano udasanzwe ariko bo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe bikanavugwa ko Kanye West yaba yarakomeje kuba hafi ya Kim Kardashian cyane ko we atari yarifuje ko batandukana.

Mu ijoro ryakeye nibwo bagaragaye bari kumwe n’abana babo uko ari bane. Bagaragaye basangira ifunguro rya nijoro muri Nobu Malibu.

Basoje gufata ifunguro bose batahanye mu modoka ya Kanye West bivugwako baba bari mu biganiro byo gusubirana.

Hari andi makuru kandi avugako nubwo batandukanye muri bo ntanumwe wabishakaga ahubwo barabikoze kugirango Album nshya ya Kanye West izavugwe cyane (Donda) hanyuma yamara gucuruzwa bakazasubirana.

uyu muryango uzwiho amayeri menshi yo kugirango uvugwe cyane hanyuma ucuruze ibikorwa byawo waba ugiye gusubirana.

Uyu muryango wa Kanye West na Kim Kardashian wabyaranye abana 4 mu myaka 6 babanye.