bg
Diamond Platnumz yashenguwe n’isezera rya Haji Manara umuvugizi wa Simba SC

Date: Aug 5, 2021 - 13:41   || Updated: Aug 6, 2021 - 07:51

Umwuka mubi hagati y’umuvugizi wa Simba Sc n’umuherwe Mo Dewji waje kubyara itandukana ry’uwo muvugizi wari ukunzwe cyane n’abafana b’iyo kipe ifite abafana benshi.

Mohammed "Mo" Gulamabbas Dewji ni umuherwe warazwe ubutunzi na se yamusigiye. Se yari umuherwe kuva mu myaka yo  1970. Mo Dewji yabaye umudepite ku itike ya CCM kuva mu 2005-2015 akaba yari ahagarariye aho avuka hitwa Singinda. Mo Dewji w’imyaka 46 atunze miliyali $1.6 akaba umuherwe muri Tanzania no muri Afurika aza mu bakire bafite imyaka mike.

Uyu muherwe yaguze 49% ku migabane ya Simba Sc ayishoramo miliyali 20 Shs. Yashoye imari muri iyo kipe mu rwego rwo gukomeza kuyifasha kuba ubukombe muri Tanzania dore ko yari imaze imyaka ine yikurikiranya itwara ibikombe bya shampiyona.

Ubushyamira hagati ye n’umuvugizi w'ikipe ari we Haji Manara

Haji Manara yari umuvugizi akanashingwa itangazamakuru muri Simba Sc. Abafana bamukundaga cyane kubera ukuntu yatumye ikipe yabo igira igikundiro mu Afurika y’iburasirazuba. Bari baramuhaye akazina ka ‘’De La Boss’’. Uyu muvugizi ni we wari warigaruriye abafana ndetse akaba yapfaga n’umukoresha we ubwo bwamamare kandi na we abwifuza. Ni kenshi bamugeze amajanja bashaka kumwirukana nyamara bakabura ikosa bamushinja. Ikindi kandi abafana baramukundaga cyane ku buryo bashobora kwigumura.

Kenshi Mo Dewji yagiye abazwa icyo apfa na Manara ariko akavuga ko bapfa gukwiza ibihuha agamije kwigwizaho abafana. Ati:’’abantu bakwirakwiza amagambo arimo ibinyoma ku nyungu zabo bitwaje umwanya bafite, ibyo sinzabyemera”..

Mu ndirimbo ya Diamond Platnumz yahimbiye Simba ku munsi wayo ‘’Simba Day’’ uyu muherwe yifuje ko Diamond yamuririmba agashyiramo izina rye nyamara yari inshuti na Haji Manara. Habayeho ubushyamirane kuko yari aziko neza Diamond Platnumz ari inshuti na Haji. Amashilingi yose yari yishyuwe ngo akore iyo ndirimbo yarayabashubije kuko uwo muherwe yari amutegetse ibintu adashaka arangije aririmba ibyo yifuza.

Haji Manara akunzwe n'abafana ba Simba Sc

Barbara Jaime Gonzalez uzwi nka Barbara Gonzalez ni we muyobozi mukuru wa Simba Sc (CEO), yahagamagaye kuri telefoni Diamond Platnumz ubwo bari muri studio ari kuwe na Haji manara. Ati:’’ Mo Dewji nta wundi muntu ashaka uvugwa mu ndirimbo usibye izina rye gusa”. Diamond Platnumz yahise amubwira ko baza bagafata amashilingi yabo kuko batamwigisha uko akora akazi ke. Muri iyo ndirimbo byarangiye Diamond Platnumz aririmbye amazina yabo bose yaba Manara na Mo Dewji nyamara ntibyashimishije uwo muherwe yakomeje kunaniza uwo muvugizi kugeza we ubwe afashe umwanzuro wo kwegura bikaba bivugwa ko azahita aba umuvugizi wa Yanga (Young Africans) Sc na se umubyara niyo yakiniye.

Mo Dewji ni umushoramari wa Simba utifuza undi wakundwa kumurusha

Haji Manara mu 2007 yagizwe ushinzwe iyamamaza bikorwa mu ishyaka rya CCM ku butegetsi bwa Jakaya Kikwete wiyemeje guha umwanya ba nyamweru basanzwe bahezwa muri politiki ya Tanzania. Uyu Haji Manara azwiho gukundisha abantu umupira kuko umukino wahuje Simba na Yanga warebwe n’ibihumbi 58.400 Uyu ni wo mukino witabiriwe mu mateka ya ruhago yo muri Tanzania mu mikino ya shampiyona.

Mbarubukeye Etienne Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda since 2015-2019. He worked in different radio stations and televisions operates in Rwanda. He is the social media promoter. In Our digital Era a person with innovative and creative mind will succeed! Contact me via Instagram:peacemaker250, Email:mbarubukeye.etienne@gmail.com, call: +250786126175 (WhatsApp.). Chief Editor at thechoicelive.com, social media content creator, Multimedia Editor. I am good at English, French, Swahili and Kinyarwanda. I Live in Kigali Rwanda. “The limits of my language means the limits of my world.”Ludwig Wittgenstein
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!