Papa Francis  ararembye

Papa Francis ararembye

 Mar 30, 2023 - 04:20

Umushumba wa kiliziya Gotolika mu isi Papa Francis yajyanywe mu bitaro igitaraganya kuri uyu 29 Werurwe 2023.

Itangazo ryasohowe n'ibiro bya Papa Francis i Vatican, byatangaje ko Papa yajyanywe mu bitaro igitaraganya kubera indwaro y'ubuhumekero.

Papa Francis  w'imyaka 86 akaba yari amaze iminsi ari kugorwa no guhumeka, ariko muri iri tangazo, Vatican ikaba yavuze ko atarwaye Covid-19.

Ku bw'ibyo, bikaba byatangajwe ko agiye kumara iminsi mike mu bitaro bya Gemelli biri i Roma yitabwaho n'abaganga mu buryo bwihariye.

Papa arwaye yari afite inshingano nyinshi muri iyi minsi

Papa Francis  akaba ajyanywe mu bitaro mu gihe yari afite inshingano nyinshi zo kwitaho muri ibi bihe harimo: Misa ya Mashami, Icyumweru gitagatifu ndetse na Misa ya Pasika. Papa Francis  kandi yari afite uruzinduko mu gihugu cya Hungary mu mpera za Mata uyu mwaka.

Ni mu gihe kandi Francis yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, n'ubundi yari afite ibiganiro yagombaga kugirana n'abakirisitu ku rubuga rwa mutagatifu Petero i Roma.

Isi yose iri gusabira amasengesho Papa

Uwabimburiye abandi kugira ubutumwa atanga, ni Perezida wa USA Joe Biden aho yasabye abantu bose kumukorera amasengesho ubudatuza.

Perezida Joe Biden akaba ari umu Perezida wa kabiri uyoboye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika w'umukristu Gatolika.

Ku rundi ruhande abaturage bo mu mugi wa Buenos Aires muri Argentina ari nawe Papa avukamo, bakaba bagaragarije amarangamutima ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reteurs by'uburyo bashavujwe n'irwara ry'umushumba wa kiliziya Gotolika.

Victoria Veira ukomoka muri Brazil akaba yagize ati:" Ni umubabaro mwinshi dufite, kuko nk' umugabane w'Amerika y'Amajyepfo tumwiyumvamo kuko ari ishusho y'umugabane wose i Roma." 

Muri Mutarama 2021, Papa Francis  akaba yaraje kugira ikibazo mu ivi, byaje no gutuma agendera mu kagare k'abarwayi, ibyatumye mu minsi yashize atangaza ko bimubangamiye.