Umupasiteri yasengeye umusore ngo agire igitsina kinini

Umupasiteri yasengeye umusore ngo agire igitsina kinini

 Jan 13, 2022 - 14:20

Muri Nigeria, umupasiteri yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubwira umuyoboke we ko afite imbaraga zo kongera ubunini bw’igitsina cye.

Video yagiye ahagaragara, yerekanye uyu pasiteri washinze Shekina Area Ministries, umuvugabutumwa wa Gospel Agochukwa akora icyo yise igitangaza.

Muri iyo video, pasiteri abaza umusore niba aherutse kubura umwenda we w’imbere vuba, undi ahita abyemeza.

Pasiteri yahise amubaza niba azi uwawutwaye,undi amusubiza ko atamuzi,niko kumubwira ko ibyo bintu byagize ingaruka mbi ku gitsina cye.

Ati: “Batwaye umwenda wawe w’imbere bashaka ko igitsina cyawe kitazongera gukora. Kuva icyo gihe, ntiwongeye kumva igitsina cyawe gihagurutse, ukunda kugikoraho byoroheje, ndetse no muri bisi? Ngiye kukugarurira igitsina cyawe nkiguhe.

Urashaka igitsina kinini? Nshobora kucyongerera uburebure mu mwuka”.

Yahise amusengera maze asaba Imana kurekura igitsina cye, igifu n’amara. Pasiteri akimukoraho,yahise agwa.