I Rome hatareniye inama iri kwiga uburyo bwo kurwanya umutwe w'iterabwoba wa Leta ya Kisilamu

I Rome hatareniye inama iri kwiga uburyo bwo kurwanya umutwe w'iterabwoba wa Leta ya Kisilamu

 Jun 30, 2021 - 00:34

U Butaliyani buvuga ko Leta ya kisilamu iteje akaga gakomeye umutekano w’agace kabarizwamo inyanja ya Mediterane ihuza u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika cyane ko uyu umutwe wahereye mu bihugu bya Libiya, Misiri, Algeria, Tunisia ndetse no mu bice byo mu butayu bwa Sahara.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga baturutse mu bihugu birenga 40 mu ntangiriro z’iki cyumweru bateraniye i Roma mu Butaliyani kugira ngo baganire ku iterabwoba rikomeje kwiyongera ry’umutwe wa Leta ya kisilamu (IS) muri Afurika. Uyu mutwe utagifite ingufu mu bice watangiriyemo nka Siriya na Irak, imbaraga zawo ziragenda ziyongera ku mugabane wa Afurika.

U Butaliyani buvuga ko Leta ya kisilamu iteje akaga gakomeye umutekano w’agace kabarizwamo inyanja ya Mediterane ihuza u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika cyane ko uyu umutwe wahereye mu bihugu bya Libiya, Misiri, Algeria, Tunisia ndetse no mu bice byo mu butayu bwa Sahara.

U Bwongereza bwiyemeje gutanga inkunga nyinshi zo guhangana n’ishami rya Leta ya kisilamu muri Afurika y’Iburengerazuba, iryo shami rikaba rikorana n’abarwanyi ba Boko Haram bashinjwa ubwicanyi, ihohoterwa ku basivili bo mu bihugu bya Tchad, Kameruni, Niger, Mali na Nigeria.

Umutwe wa Leta ya Kisilamu uravugwaho kwihuza n’umutwe witwaje intwaro abaturage ba Mozambique bakunze kwita ‘Al-Shabab’, imaze igihe ibuza amahoro abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado ihana imbibi na Tanzania. Iyo ntara ngo ituwe ahanini n’Abayisilamu, ariko guhera mu 2017, iyo mitwe y’iterabwoba irabatwikira, abagabo bafashwe bakicwa nabi mu buryo bw’indengakamere bakabaca imitwe, bakabakorera n’ibindi bibi.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko kuva iyo mitwe y’iterabwoba yatangira kugaba ibitero mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Mozambique, abantu bagera ku 2,800 bamaze guhitanwa na yo mu gihe abagera ku 800.000 bamaze kuvanwa mu byabo.