Icyo amategeko ateganya ku byaha Eric Semuhungu akurikiranweho

Icyo amategeko ateganya ku byaha Eric Semuhungu akurikiranweho

 Apr 15, 2026 - 12:42

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Eric Semuhungu yashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026, aho akurikiranwe ibyaha bitatu muri byo harimo ibishobora gutuma afungwa imyaka irenga 10.

Eric yatawe muri yombi ku wa 09 Mata 2026, aho akekwaho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni akoresheje imbuga nkoranyambaga, ndetse no gukangisha gusebanya.

Ku bijyanye n’ibihano, amategeko ateganya ko icyaha cyo gusambanya ku gahato gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, hamwe n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Mu gihe ibindi byaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga nabyo bishobora gutuma uwabihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu, bitewe n’uburemere bwabyo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko kugeza ubu abamaze gutanga ibirego bose ari ab’igitsina gabo, kandi ko iperereza rigikomeje ku buryo bashobora kwiyongera.

Yagize ati: “Abareze barenze umwe kandi bose ni abahungu. Turacyakomeza iperereza, ndetse turanasaba undi wese waba yarakorewe ibyaha nk’ibi kudatinya gutanga ikirego.”

Ibi byatumye uru rubanza ruba rudasanzwe mu muryango nyarwanda, aho akenshi ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byumvikana cyane ku bagore n’abakobwa. Byerekana ko kuba abahungu ari bo bagaragaza ko bahohotewe, ari ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’ihohoterwa kigira ingaruka ku bantu bose, bitagendeye  ku gitsina.

RIB yongeye kwibutsa abaturage ko ibyaha by’ihohoterwa, cyane cyane ibikorerwa mu ibanga cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga bidakwiye gucecekwa. 

Abahuye na byo basabwa kwegera inzego zibishinzwe bakabibamenyesha kugira ngo ababikora bahanwe hakurikijwe amategeko.

Iyi dosiye ya Eric Semuhungu ikomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, mu gihe hategerejwe icyemezo cy’Ubushinjacyaha ku cyakurikira, harimo no kumushyikiriza urukiko.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien