Thomas Muller na Lisa Muller batandukanye

Thomas Muller na Lisa Muller batandukanye

 Jun 4, 2026 - 16:48

Umukinnyi wo hagati mu kibuga wamenyekanye cyane muri Bayern Munich, Thomas Muller n’umugore we Lisa Muller batandukanye ku mugaragaro nyuma y’imyaka hafi 17 bari bamaze babana.

Iri tandukana ry’aba bombi rije nyuma y’amezi menshi abakunzi babo bibaza ku miterere y’umubano wabo, nyuma y’uko Thomas Muller agiye muri Canada gukinira ikipe ya Vancouver Whitecaps yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Canada, mu gihe Lisa we yagumye mu Budage.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko wabo, Christian Schertz, Thomas na Lisa bafashe iki cyemezo babyumvikanyeho, kandi ko burya bamaze igihe batabana nk’umugabo n’umugore.

Nubwo amakuru y’itandukana ryabo yatunguye benshi, bivugwa ko hari abari baratangiye kubona ibimenyetso byerekana ko umubano wabo utari ugihagaze neza. Mu myaka ibiri ishize, Lisa Muller yagiye akura ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto amugaragaza ari kumwe na Thomas, ibintu byatumye benshi batangira gukeka ko hari ikibazo hagati yabo.

Thomas Muller na Lisa Muller bashakanye mu mwaka wa 2009, bombi bafite imyaka 20 y'amavuko. Igihe Thomas yubakaga amateka akomeye muri Bayern Munich no mu ikipe y'igihugu y'u Budage, Lisa na we yari umwe mu bakinnyi bazwi mu mikino yo gusiganwa ku mafarashi.

Mu gihe cyose bamaze babana, aba bamenyekanye nk’umwe mu miryango y’ibyamamare yabashije kubaho ubuzima bwite butarimo imbuga nkoranyambaga cyane. 

Icyakora ibintu byaje guhinduka ubwo Thomas Muller yatandukanaga na Bayern Munich nyuma y’imyaka myinshi ayikinira, agafata icyemezo cyo gukomereza umwuga we muri Canada. Aho Lisa we yahisemo kuguma mu Budage agakomeza ibikorwa bye bijyanye n’imikino yo gusiganwa ku mafarashi n’izindi gahunda ze bwite.

Nubwo umubano wabo ugeze ku musozo, amakuru aturuka hafi yabo agaragaza ko batandukanye ku bwumvikane, nta makimbirane cyangwa intonganya zibayemo.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien