Hagiye gukusankwa miliyoni 20 frw zo guherekeza Neema Ngerero

Hagiye gukusankwa miliyoni 20 frw zo guherekeza Neema Ngerero

 Oct 6, 2022 - 11:53

Umuryango wa Ngerero Jeannine Neema wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, watangiye igikorwa cyo gukusanya miliyoni zigera kuri 20 Frw, zo kuzakoresha mu bikorwa byo guherekeza umubiri w’uyu mukobwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukwakira 2022 nibwo mu Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga hatashye inkuru mbi y’urupfu rw’umwerekanamideri Ngerero Neema Jeannine wasanzwe mu modoka yitabye Imana.

Kugeza ubu urupfu rw’uyu mukobwa wari utangiye kwigarurira imitima ya benshi mu gisata cy’imideri ntiharamenyekana imvano yarwo, icyakora uyu mukobwa byagaragaye ko yabanye neza na bagenzi be by’umwihariko ab’ibyamamare.

Umuryango wa Neema, binyuze kuri murandasi gofundme watangije igikorwa cyo gukusanya ibihumbi 20$ (agera kuri miliyoni 20Frw) yo kwifashisha mu bikorwa byo kumuherekeza mu cyubahiro.

Kugeza ubu dukora iyi nkuru, binyuze kuri, gofundme hamaze kuboneka abitanga 96 bamaze gutanga $4,806[asaga miliyoni 4 n’ibihumbi 800].

Neema Ngerero Jeanine wari umaze kubaka izina mu mwuga wo kumurika imideri bizwi nka [Modeling], yakoranaga n’ama kompanyi atandukanye y’abanyamideri [Agencies] nka New York women Management, Milan women Management, Los Angeles Freedom Models n’izindi zabaga zigiye kumuha ibiraka.

Neema yari aherutse mu Rwanda mu minsi ishize, yari umwe mu bakunzwe cyane mu mwuga wo kumurika imideli. Uyu mukobwa yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyakora kubera umwuga wo kumurika imideli, yari afite kompanyi nyinshi yakoranaga nazo nk'uko twabivuze haruguru, ibi byamufashaga kujya mu bihugu bitandukanye by’isi agiye kwerekana imideri.

Muri Nzeri 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imyenda ya Coach, muri uwo mwaka kandi yitabiriye New York Fashion Week yongera kuyitabira muri Gashyantare 2022.

Neema ni umwe mu banyamideri batangaga ikizere cy'ejo hazaza muri uru ruganda.

Neema Ngerero Jeanine yasanzwe mu modoka yitabye Imana.