Sobanukirwa indwara ya Parkinson igufata mu mikino

Sobanukirwa indwara ya Parkinson igufata mu mikino

 Apr 19, 2023 - 12:02

Byinshi wamenya ku ndwara ya Parkinson ikunze gufata abari mu zabukuru bagasusumira ndetse bagacika intege.

Ibimenyetso mu busanzwe bitangira buhoro buhoro bikagenda byiyongera mu gihe runaka. 

Iyo indwara igenda itera imbere, abantu bashobora kugira ikibazo cyo kugenda no kuvuga. 

Bashobora kandi kugira impinduka mu mitekerereze n'imyitwarire, ibibazo byo gusinzira, kwiheba, kwibuka, n'umunaniro.

Nubwo hafi ya buri wese ashobora guhura n'ibibazo byo kwandura Parkinson, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko iyi ndwara yibasira abagabo benshi kurusha abagore. 

Abantu benshi barwaye bwa mbere Parkinson banduye iyi ndwara nyuma y'imyaka 60, abagera kuri 5% kugeza 10% batangira mbere yimyaka 50. 

Ibimenyetso bigaragara cyane by'indwara ya Parkinson bibaho mu gihe cells zo muri basal ganglia, agace k'ubwonko gashinzwe/kemerera umuntu kwinyagambura kangiritse cyangwa kagapfa. 

Mu busanzwe, utugingo ngengabuzima, cyangwa neuron, bitanga imisemburo ku bwonko izwi nka dopamine.

Iyo neuron ipfuye cyangwa igacika intege, zitanga dopamine nkeya itera ibibazo by'imikorere bigatuma habaho iyi ndwara ya Parkinson. 

Bimwe mu bimenyetso by'ingenzi by'indwara ya Parkinson:

Guhinda umushyitsi mu ntoki, amaboko, amaguru, urwasaya, cyangwa umutwe Gukomera kw'imitsi, aho imitsi ikomeza kugabanuka igihe kirekire.

Kugenda uzenuka (nta mbaraga)

Kwiheba nizindi mpinduka mumarangamutima 

Ingorane zo kumira, guhekenya, no kuvuga 

Ibibazo byo kwihagarika cyangwa impatwe 

Ibibazo by'uruhu

Mu rwego rwo kwirinda ko iyi ndwara yakwiyongera mu mubiri,  ni ngombwa ko uyirwaye adakwiye guheranwa n'agahinda ndetse no kwigunga.

Ni ngombwa gusabana, gusangira ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.