Cristiano Ronaldo n'umugore we bahinyuje abari bamaze igihe babatega iminsi

Cristiano Ronaldo n'umugore we bahinyuje abari bamaze igihe babatega iminsi

 May 1, 2023 - 02:57

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongeye kwereka isi ko urukundo rugihari.

Niba hari abakunzi bazwi cyane ku isi, ni Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez. Ariko, mu minsi yashize, hari amakuru mabi mu bitangazamakuru bitandukanye, avuga ko batameranye neza.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongeye kubeshyuza amakuru yari amaze iminsi[Getty Images]

Georgina yari yagerageje gukuraho ibi bihuha, avuga amagambo akomeye ashinja abantu bose basohoye amakuru amakuru mabi kuri we na rutahizamu wa Portugal, kuba abanyeshari n’injajwa.

Yaragize ati:“Umuntu ugirira ishyari ahimba ibihuha, injajwa zikabikwirakwiza, ndetse injiji zikabyizera.”

Ariko, igisubizo cya Cristiano Ronaldo na cyo cyari gikenewe. Cristiano ntabwo yatinze kwerekana ko ashyigikiye umugore we, no guhagarika ibihuha byose bivuga ko urugo rwe ruri kurara rushya bwacya rukazima.

Cristiano yashyize ahagaragara ifoto ari gusomana urukundo rwinshi Georgina Rodriguez, ifoto yasangije abamukurikira bagera kuri  miliyoni 580 kuri Instagram.

Usibye iyo foto, Cristiano Ronaldo yashyizeho n’ubutumwa bugira buti: “Ku buzima bwacu rukundo rwange”. Icyakora, uyu rutahizamu w’ikipe ya Al-Nassr, wakinnye muri Saudi Arabia kuva muri Mutarama, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuva mu Burayi kugira ngo akomeze kwagura ibigwi bye, nta bindi bisobanuro yashyizeho.

Cristiano Ronaldo yongeye kwereka isi ko urukundo rugihari[Getty Images]

Cristiano na Rodriguez, bakundanye kuva 2016, ubwo bahuriraga i Madrid. Abafana bari bahangayikishijwe n’amakuru yo mu minsi yashize, ariko hamwe n’iyi foto Cristiano yabasangije, bashobora kuruhuka nkuko banabigaraje mu bitekerezo bayitanzeho.