Ibintu bya Rayvanny na Paula Kajala bikomeje gufata indi ntera, nyuma yuko, uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram, yari yavuze ko uyu mukobwa bahoze bakundana, yamucaga inyuma akaryama na Diamond Platinumz.
Paula Kajala yavuze ko yicuza kuba yarahaye ubusugi bwe umuntu nka Rayvanny
Paula Kajala akibibona, yahise amusubiza adaciye ku ruhande, amubwira ko atigeze amuca inyuma ahubwo ari we wamuhemukiye, bityo ko atagakwiye gukomeza kumwambika urubwa.
Icyakora, nk’uko uyu mukobwa yabyivugiye Rayvanny yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi, kuko uyu mukobwa kwihanga byamunaniye kugeza n’ubwo byageze aho yandagaza Rayvanny nta cyo asize inyuma.
Paula Kajala yagize ati:Injiji gusa! Narimaze igihe kinini ntegereje ko uvuga, kuko ndicuza no kuba naramenyanye nawe, umuntu watumye rubanda bamfata nk’indaya n’umuntu udashobotse.
Watumye isi yose inyanga kubera ubugoryi bwawe, bambona nk’umuntu wibye umugabo utari uwanjye, warangiza ukirakaza ngo twakoresheje ifoto yawe mu kiganiro, mu gihe wirirwa ukinisha imitima y’abakobwa, ndakuzi neza, ahubwo ceceka aho!
Ni wowe cyonnyi, ahubwo umpaye umwanya wo kwereka abantu ko ntameze uko umvuga!”
Kajala ntiyarekeye aho, ahubwo yongeye ati:”Urabizi mfite byinshi byo kuvuga, gusa simbishka! Uburyo wajyaga kuryamana n’umukozi wo mu iduka ryange ukamwishyura ibihumbi 150, gusa njye icyo ngusabye, mpa amahoro.
Wifuzaga ko uzajya ujya kunsha inyuma, hanyuma wagaruka nkakwakiriza amashyi! Oya, waribeshye. Kwa Masanja ntabwo ari uko dukora. Urabeho nyagufi utajya ukura!”
Paula Kajala yacyuriye Rayvanny ko yaryamanaga n'umukozi wo mu iduka rye amuhonze ibihumbi 150
Nyuma yo kubona aya magambo Paula Kajala arimo no kuba yicuza kuba ubusugi bwe yarabuhaye Rayvanny, benshi bategereje kureba ikindi gisasu kiza guturitswa na Rayvanny, cyangwa niba Paula Kajala aza gukomeza gukanda ahababaza.
