Yakubise umugore amugira intere bapfuye amakuru yo kuri tereviziyo

Yakubise umugore amugira intere bapfuye amakuru yo kuri tereviziyo

 May 29, 2023 - 11:45

Muri Nigeria, umugabo yakubise umugore ahinduka indembe amuziza agakoresho gahindura amashusho ya tereviziyo.

Uwahoze ari umukinnyi w’iteramakofe  muri Nigeria, ngo yakubise umugore we kugeza ubwo agwa muri koma, nyuma yo gutongana bapfuye akuma gahindura amasheni kuri tereviziyo(television remote control)

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa, Moses Olapade, n’umugore we uzwi ku izina rya Tinuke batemeranije ku muyoboro wa televiziyo(channel) wo kureba  kuri uwo munsi.

Nk’uko Pulse NG abitangaza ngo ibyabaye byabereye mu rugo rw'abashakanye ruherereye mu gace ka Oke-Aro muri Akure, umurwa mukuru wa Leta ya Ondo.

Amakuru avuga ko Olopade yasubiye mu rugo avuye mu rugendo, maze agashaka kureba amakuru kuri televiziyo ariko umugore we akanga kumuha aka gakoresho kugira ngo ashyire ku muyoboro akunda, bigatuma impaka ziba, nyuma zikavamo imirwano.

Olopade, ubu ukora akazi ko gutwara amakamyo, kubera uburakari, yamishije ibipfunsi ku mugore we, kugeza ataye ubwenge.

Bivugwa ko gutaka kw'abana batari bafite kivurira, ari ko kwahuruje abaturanyi aho byabereye, maze bagahita bajyana Tinuke wari indembe, mu bitaro byari hafi aho, ari naho yavuriwe.