Aba Miss mu Burundi bahaye impano y'amagi umugore wa perezida

Aba Miss mu Burundi bahaye impano y'amagi umugore wa perezida

 Jan 12, 2023 - 13:51

Bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Burundi bageneye impano y'amagi umugore wa Perezida kubera Inama yabagiriye n'imfashanyo yabahaye kugira ngo bashinge koperative bise Indangamirwa.

Abakobwa babashije kwitwara neza mu irushanwa rya Miss Burundi basuye Kandi baganira na Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Umugore wa Perezida Ndayishimiye, bamumurikira umushinga bahuriyeho utunganya ifu y’ibinyampeke banamuha n’impano y’amagi.

Uyu muhuro wabo wabaye ku itariki ya 11 mutarama kugira ngo bamushimire kuba yarabagiriye inama Kandi abafasha mu kwihangira imirimo bihuriza hamwe bashinga koperative bise Indangamirwa.

Zimwe mu mpano bamuhaye zirimo amacupa y’imibavu ikorwa na Kichelle House ya Miss Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi mu 2022.

Bamuhaye kandi n’amagi yavuye mu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ‘Sezerano Farming Company’ ukorwa na Miss Sezerano Arlène Antoine igisonga cya mbere cya Miss Burundi akaba n’umwanditsi w’igitabo ‘Briser la culture du silence’.

Uyu mugore wa Perezida Kandi yabashimiye cyane ku kuba barakurikije inama ze ndetse abasaba gukomeza gukora cyane. Ku wa 6 Gicurasi 2022 ubwo hasozwaga irushanwa rya Miss Burundi mu 2022 yatanze miliyoni 10 y’Amarundi [arenga miliyoni 5 Frw] yo gushyigikira ibikorwa by’aba bakobwa begukanye ikamba muri iri rushanwa ry’ubwiza.