Afrimma Awards 2022: Diamond Platnumz yatashye amara masa, abo yareze begukana ibihembo

Afrimma Awards 2022: Diamond Platnumz yatashye amara masa, abo yareze begukana ibihembo

 Nov 20, 2022 - 03:56

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze imyaka itari mike yegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Africa y’iburasirazuba mu bihembo bya Afrimma award, kuri ubu zahinduye imirishyo abo yareze aba aribo babyegukana.

Muri uru rukerera rwo kuri icyi cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa Dallas haraye hatangiwe ibihembo by’abahize abandi mu muziki by’umwihariko awa Africa mu bihembo bya Afrimma awards.

Ni ibihembo byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Rayvanny, Zuchu, Buju n’abandi.

Kugeza ubu dukora iyi nkuru, ibyiciro byamaze kumenyekana ko byatsindiwe ni ibi bikurukira, “Artiste of the Year’ “Best Female artist in East Africa’ “Best Male Artist in Eastern Africa’ “Best New actor” n’ibindi.

Dore abatwaye ibihembo muri Afrimma awards 2022.

Umuhanzi Rayvanny yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Africa y’iburasirazuba mu bihembo bya Afrimma awards 2022.

Rayvanny atwaye igihembo cya “Best Male Artist in Eastern Africa” ahigitse abarimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Mbosso, Nyashinski, King Saha, Marioo n’abandi bari bahatanye.

Iki gihembo cyari kimaze imyaka myinshi gitwarwa na Diamond Platnumz.

Muri uyu mwaka kandi Rayvanny yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri Africa mu bihembo bya DIFA bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Zuchu yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza wa Africa y’iburasirazuba mu bihembo bya Afrimma Awards 2022.

Umuhanzikazi Zuchu ubarizwa muri Wasafi Label ya Diamond Platnumz, yegukanye igihembo cya “Best Female artist in East Africa” ahigitse abarimo Tanasha Donna, Frida Amani, Hewan Gebrewold, Nikita Kering, Nandy n’abandi bari bahanganiye iki cyiciro.

Umuhanzi Asake yatwaye Artist of the Year.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ahigitse abarimo Burna Boy, Fireboy DML, Dadju n’abandi.

Umuhanzi Goya Menor yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza.

Mr Killa yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukora injyana ya Reggae “Best Reggae Dancehall actor”

Dj Prince yegukanye igihembo cy’uvanga imiziki neza “Best Dj' naho Buju yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza mu gukorana n'abandi "Best Collaboration winner"

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)