Pamella yagize byinshi atangaza ku mafoto yiyogoshesheje igipara

Pamella yagize byinshi atangaza ku mafoto yiyogoshesheje igipara

 Mar 15, 2023 - 06:07

Pamella yashimiye abantu bashimishijwe n'amafoto ye ndetse anatangaza ko kuba nta musatsi afite ntaho bihuriye n'indwara y'agahinda gakabije nkuko abahanga babitangaza.

Ku munsi wo ku wa mbere tariki ya 13 werurwe, nibwo Miss Uwicyeza Pamella umukunzi we The Ben yigaruriye imbuga nkoranyambaga zose kubera inyogosho ye nta musatsi na muke afite.

Aya mafoto ndetse na video yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari nta musatsi na muke afite abantu bahita batangira kuvuga byinshi kuri ayo mafoto ndetse yewe ufunguye imbuga nkoranyambaga kuri ubu, uhita ukubitana n'izina Pamella waba umuzi cyangwa se utamuzi.

Haba abantu b'inshuti ze cyangwa se abandi basanzwe batari inshuti ze, bose ikibazo bahuriragaho ni kumubaza niba nta gahinda gakabije afite bikaba byatumye yiyogoshesha umusatsi we wose akawumaraho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nubundi yakorsheje ajya kurikoroza ku mbuga zose, Pamella yahumurije abakunzi be bose ko nta kibazo na kimwe afite.

Yagize ati “Muraho neza bantu beza, ndizera ko mumeze neza, ku bambajije niba meze neza yego meze neza ni ukuri ubuntu bw’Imana bukomeje kundinda. Ntacyo nyishinja kandi murakoze, nishimiye ukuntu abantu bakomeje kunyitaho bambaza uko meze."

Yongeraho ati "Nkunda abantu banjye bo kuri Instagram, kandi ndizera ko namwe mumeze neza Imana ikomeze ibarinde.’’

Yasabye abantu kudatwarwa nibyo abahanga bavuze ngo babisanishe n'ubuzima bwe bwite kuko we nta kibazo na gito afite.

Nubwo bimeze gutyo, hari abandi bantu batari bemera ko Pamella yaba yariyogoshesheje koko kuko kuri Snapchat (urubuga ruzwiho kuganiririraho ndetse no gufotora) hari filter ibikora kuri iyo application.

Pamella amaze iminsi yarigaruriye imbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye yiyogoshesheje uruhara.

Benshi mu bantu bemeje ko Pamella adakura ubwiza bwe mu musatsi kuko yaba awufite cyangwa se atawufite ahorana ubwiza bwe.

Hari benshi mu bantu banze kwizera ko Pamella nta kibazo afite bagakokomeza kwemeza ko niba yariyogoshesheje afite ibibazo.