Mu gitaramo Bulldog yakoreye mu karere ka musanze mu majyaruguru y'igihugu, Umuraperi Bulldog yeretswe urukundo rudasanzwe nyuma y'igihe kirekire.
Bulldog ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda cyane cyane abakunda injyana ya Rap biragoye ko waba udakunda Bulldog.
Kimwe mu bikoma mu nkokora abafana ba Bulldog ni uko batabasha kumubonera ku gihe nkuko abandi bahanzi bakora ibitaramo byo kwiyegereza abafana babo.
Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, abafana ba Bulldog buzuye ku rubyiniro biba ngombwa ko bakurwaho kugira ngo uyu muhanzi aririmbe yisanzuye.
Nkuko tubikesha Igihe, Nyuma yo kubona urwo rukundo, byakoze ku mutima Bulldog hanyuma ababwiza ukuri ku mpamvu adakunze kugaragara mu bitaramo nk'abandi bahanzi.
Yavuze ko iteka iyo ibintu bizamuka neza hahita hazamo amananiza bityo iterambere rikadindira ariko ntabwo ateze kuzareka uyu muziki kubera amananiza arimo.
Ati “Igihe cyose ikintu kiri kuzamuka hazamo amananiza, no mu muziki ibyo bizahora bizamo ariko ntabwo byatubuza gukora kandi iterambere rizaza. Bishobora no kuzagera ku bana bacu. Kuba harimo imbogamizi ntabwo byatubuza gukora.”
Uyu muhazi wabaye mu itsinda rya Tuff Gangz ari kwitegura album y’indirimbo zisaga icumi azashyira hanze mu mpera z’uyu mwaka.
