Ni indirimbo nshya cyangwa Davis D ari mu rukundo?

Ni indirimbo nshya cyangwa Davis D ari mu rukundo?

 Sep 13, 2022 - 10:30

Umuhanzi Davis D urimo kubarizwa i Burayi yagaragaje umukobwa bivugwa ko bari mu rukundo.

Umuhanzi Ikishaka David wamamaye nka yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ubwo yerekanaga umukobwa bivugwa ko bari mu rukundo akamukurikiza amagambo yuzuye imitoma idasanzwe.

Umuhanzi Davis D uherereye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa yavugishije abantu ubwo yashyiraga ifoto y’umukobwa ku rubuga rwe akandikaho ko ariwe ubahiga.

Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati “Number One”. Bisobanuye “Uwambere”.

Amakuru nagerageje gukurura n’uko uyu mukobwa arimo kugirana ibihe byiza n’uyu muhanzi uherereye mu Bufaransa.

Uwaganirije The Choice Live ariko utashatse ko tumuvuga izina yavuze ko uyu mukobwa asanzwe ari inshuti ya hafi ya Davis D ariko umubano ukaba utakiri nka mbere, ati “Basanzwe ari inshuti cyane, byashoboka ko baba bari mu rukundo cyangwa se akaba yaramwifashishije mu ndirimbo nshya iri hafi gusohoka”.

Si rimwe Davis D avuzwe mu rukundo ariko bikarangira bihundutse kwamamaza indirimbo nshya aba ateganya gushyira hanze.

Mu mwaka wa 2022 byavuzwe ko uyu muhanzi arimo kwishyuzwa amafaranga asaga miliyoni 40 frw yahawe n’uwahoze ari umukunzi we ariko akaba yari arimo kuyaryozwa nyuma yo kumuca inyuma n’ubwo byaje kurangira bimenyekanye ko ari amakuru yateguzaga indirimbo yise “Bon” iri no muzaje gukundwa.

The Choice Live turakomeza dukurikirane iyi nkuru akantu ku kandi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)