Umugore wa Dani Alves yigaritse Hakimi

Umugore wa Dani Alves yigaritse Hakimi

 May 16, 2023 - 03:02

Nyuma y'amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa hagati ya Hakimi na Joana Sanz, uyu mugore yabyigaritse.

Muri iyi minsi, hari ibihuha mu bitangazamakuru byinshi byavugaga ko Achraf Hakimi na Joana Sanz babanye neza, nyuma yo guhurira mu kabyiniro i Madrid.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’umunyamakuru, Alexia Rivas mu kiganiro ke Ya es mediodia, yateje impagarara nyinshi, kuko iyo biba ari ukuri byari gushyira Sanz mu bihe bigoye cyane kubera isano iri hagati y’uwahoze ari umukunzi we Dani Alves n’uyu myugariro w’ikipe ya PSG.

Umugore wa Dani Alves yigaritse ibihuha bimuhuza na Achraf Hakimi

Ni muri ubwo buryo, uyu munyamiderikazi yahisemo gusubiza ibibazo by’abayoboke be kuri Instagram, maze umwe muri bo ashaka kwemeza ibihuha byavuzwe mu binyamakuru bivuga ko akundana na Achraf Hakimi, kuri ubu ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.

Uyu mugore yamushibije ati: "Sinumva uburwayi bukabije bw'iki gihugu. Mbega ukutubaha mufite . Mukomeje kurengera muhimba ibinyoma. Ntabwo muzi kandi sinigeze mubona mu buzima bwanjye.”

Byongeye kandi, yabajijwe ibijyanye no kwimukira i Madrid ndetse no kuba bishoboka ko ibyo hari aho bihuriye n'ubusabe bw'umuryango wa Alves, wamusabye gusinya amasezerano y'ibanga kugira ngo agume mu rugo rwe n'uyu mukinnyi.

Amakuru yari amaze iminsi yavugaga ko ruri kugurumana hagati ya Hakimi n'umugore wa Alves

Kuri iyi ngingo yagize ati: “Nari namaze gutekereza kwimuka ku bw’ubuzima bwange bwo mu mutwe. Nari nkeneye  gutangirira ubuzima bushya ahandi. Hanyuma, nahawe amahirwe akomeye y'akazi maze mpitamo guhita nimuka.”