Kuri ubu Omari Kanye West wiyita Ye ntiyorohewe na gato, nyuma yo kuvuga amagambo yo kwibasira Abirabura n’Abayahudi ndetse akagaragaza ko akunda AdoLphe Hitler ufatwa nk’umwicanyi wa mbere wabaye ku Isi, akomeje kubura intama n’ibyuma.
Byabanje kuba ari kompanyi bakoranaga ubucuruzi zamuretse, hakurikiraho gukurwa ku rutonde rw’abahanzi batunze miliyari kuri Forbes magazine n’ibindi kugeza naho uwari umukunzi we Juliana Nulu afashe utwangushye akigendera.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Billboard kuri iyi nshuro uyu muhanzi yambuwe impamyabumenyi y’icyubahiro ya kaminuza n’ishuri ryari ryarayimuhaye muri 2015 rya Art Institute of Chicago azira kuvuga amagambo yerekeye ivanguramoko.
View this post on Instagram
Iri shuri ryavuze ko ryitandukanyije na Kanye West nyuma y’amagambo aherutse gutangaza yafashwe nko kwibasira Abirabura avuga y’uko ko “Black Lives matter” ari ubutekamutwe ndetse ko ntacyo bimaze.

Tariki 11 Gicurasi 2015 nibwo Kanye West yari yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro ya kaminuza n’ishuri rya Art Institute of Chicago.
