Miss Planet International ntikibereye muri Uganda

Miss Planet International ntikibereye muri Uganda

 Nov 15, 2022 - 07:38

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Planet International rihatanyemo umunyarwandakazi ryari riteganyijwe kubera muri Uganda ryimuriwe muri Cambodia.

Nk’uko ubuyobozi bw’iri rushanwa bwabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabwo, bwatangaje ko iri rushanwa ritakibaye muri uyu mwaka ndetse ritazabera muri Uganda nk’uko byari byitezwe kuko abari kuritegura muri iki gihugu batujuje ibisabwa kugirango ritegurwe.

Bwatangaje ko ariyo mbarutso yo kurisubika ndetse rikimurirwa muri Cambodia.

Mu butumwa bwabo bagize bati “Mu izina ry’umuryango mpuzamahanga wa Miss Planet turatangaza isubikwa ry’irushanwa ryacu ku isi yose ryari kuzabera muri Uganda ku ya 19 Ugushyingo 2022.

Tubabajwe no kubamenyesha ko iri rushanwa ritagikomeje ku cyiciro cya nyuma kubera ko abari kuritegura no kwakira abashyitsi, bananiwe kubahiriza no kuzuza ibisabwa kugira ngo ibiteganyijwe bigerweho.

Miss Planet International 2022 irakomeje kandi izabera mu Bwami bwa Cambodia muri Mutarama 2023.

Tubasabye imbabazi tubikuye ku mutima ku bibazo byose riri buteze”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Muri iri rushanwa, U Rwanda ruhagarariwe n’umwerekanamideri Uwimbabazi Cynthia wigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Platin P ndetse yanagiriye mu ndirimbo “Atansiyo”.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/uwimbabazi-cynthia-ahagarariye-u-rwanda-muri-miss-planet-amafoto