Umwana na nyina bari mu rukundo bitegura kubana

Umwana na nyina bari mu rukundo bitegura kubana

 Apr 24, 2023 - 12:01

Kim West w'imyaka 51 n'umuhungu we Ben w'imyaka 32 bari mu rukundo ndetse bageze kure imyiteguro yo kubana nk'umugabo n'umugore ndetse bakanabyarana batitaye ku isano bafitanye.

Bisanzwe bizwi ko umubyeyi n'umwana we batashyingiranwa kubera isano rya hafi baba bafitanye ndete n'ababirengaho bakaba babyarana bahura n'ibizazane aho n'abana babo  bagira ikibazo.

Ikinyamakuru Huffngton post cyandikirwa muri UK, cyatangaje inkuru idasanzwe y'umusore w'imyaka 32 na mama we w'imyaka 51 bari mu rukundo ndetse bakaba bitegura gushyingiranwa igihe icyo aricyo cyose.

Biravugwa ko kandi bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w'urukundo ubwo byatangiye Ben Ford yaka gatanya agahita yisanga ari gukunda mama we Kim West w'imyaka 51.

Aba bombi ntacyo bibabwiye kuba bafitanye isano ariko bakaba babana kuko bashyize hamwe ndetse bakaba bumvikana cyane ndetse bakaba badashaka ko umubano wabo uzamo agatotsi nakamwe.

Kim West abajijwe ku rukundo rwe n'umuhungu we yavuze ko uko abantu bashaka kubatera amabuye kubera ko bafitanye isano, ariko arushaho kugira imbaraga nyinshi ngo urukundo rwabo rutsinde.

Yagize ati "Abantu benshi iyo batubonye turi mu rukundo baba bumva badutera amabuye ariko twe turushaho kugira ishyaka ryo kurwana ku rukundo rwacu kugira ngo rukomeze gutsinda"