Arnold Schwarzenegger yongeye kwiyegereza sinema

Arnold Schwarzenegger yongeye kwiyegereza sinema

 May 25, 2023 - 01:01

Arnold Schwarzenegger, uzwi nka Commando, yongeye kwiyegereza uruganda rwa sinema.

Arnold Schwarzenegger yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza imirimo ye mishya. Kugera ku biro bye bishya aziye muri burende, ni yo mashusho meza bahisemo gukoresha basangiza isi aya amakuru.

Arnold Schwarzenegger yabonye akazi gashya kuri Netflix 

Uyu mugabo rurangiranwa mu gukina firime wanakunzwe mu zirimo Terminator na Predator, azinjira mu ikipe ya Netflix, ishinzwe gutunganya ibihangano byayo. Mu mashusho meza cyane, Netflix na Schwarzeneger batangaje umubano wabo w'akazi, aho Arnold azaba umuyobozi mushya w’imirwanire(action) muri iki kigo gicuruza ibihangano by’umwihariko firime, kimwe mu bikomeye ku isi.

Muri aya mashusho mashya, Netflix yatangaje ko  Arnold afite inshingano nshya zo gukora mu kiciro cyo gutunganya ibihangano(production). Ikindi kandi, aya mashusho basohoye yanamamazaga firime y’uruhererekane nshya y’uyu mugabo, yitwa FUBAR.

Arnold Schwarzenegger yagejejwe ku biro bye bishya atwawe mu modoka ya burende

Night Agent, FUBAR, Extraction 2 na Witcher, zizaba zimwe muri firime Arnold Schwarzenegger azagiramo uruhare ku mwanya we mushya. Uretse kuba abantu bashimishijwe no kuba Arnold Schwarzenegger yabonye akazi gashya, bizaba bishimishije kubona umusanzu wa Arnold Schwarzenegger mu bikorwa by'umwimerere by’uru rubuga rushaka kongera kuzamuka kurusha uko rwahoze.