Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, Rocky Kirabiranya nibwo yamuritse film ye ya "wrath of soldier" yari amaze iminsi ateguza abantu.
Muri ibi birori, umuhanzi Fireman yari umwe mu bari muri ibyo birori ndetse abasha no gususurutsa abari bitabiriye uwo muhango.
Fireman umaze iminsi ari mu bibazo by'impanuka yakoze we n'umugore we bigatuma abagwa urutirigongo, yishimiwe ahabwa n'amafaranga.
Fire man wishimiwe cyane, yemerewe na Coach Gael kumukorera Album byibuze y’indirimbo umunani dore ko uyu muhanzi amaze iminsi mu bibazo byamutwaraga amafaranga menshi.

Fireman umaze iminsi mu bibazoz yishimiwe cyane ahabwa amafaranga.
Coach Gael niwe nyiri website irimo kugurishirizwaho iyi film ya Rocky Kirabiranya.
Iyi film irimo ibyamamare bitandukanye harimo Anita Pendo, Fatakumavuta, Dhumba ndetse n'abandi batandukanye nkuko Rocky yabitangarije the choice live.
