Katy Perry yateye umugongo "American Idol" kubera umwami Charles III

Katy Perry yateye umugongo "American Idol" kubera umwami Charles III

 May 3, 2023 - 00:57

Umuhanzikazi Katy Perry, ntabwo azagaragara muri "American Idol" mu mpera z'iki cyumweru, kubera umwami.

Umuhanzikazi Katy Perry,  agomba kureka by’agateganyo "American Idol" kubera ko uyu rurangiranwa mu njyana ya pop azaba yerekeje mu Bwongereza mu birori byo kwimika Umwami Charles III.

Katy Perry azasiba American Idol kubera ibirori by'umwami Charles III[Getty Images]

American Idol, amarushanwa yo kuririmba, azaba Live nyuma y’umunsi umwe  imihango yo kwimika umwami i Westminster Abbey, ibirori bizanagaragaramo Katy Perry.

Abasimbuye Katy Perry muri American Idol

Ku Cyumweru, Perry na Lionel Richie, basanzwe bakorana nk’abakemurampaka muri American Idol,  bazerekeza mu Bwongereza kwitabira no gutarama mu gitaramo cyo kwimika Umwami Charles III,  na ho Ed Sheeran na Alanis Morissette, babasimbure muri aya marushanwa yo kuzamura impano mu muziki.

Ntabwo ari Katy Perry gusa uzaba utari muri Amerika Idol, na mugenzi we Lionel Richie bazaba bajyanye[Getty Images]

Katy Perry yakoranye n’Umwami Charles III kuva mu 2020, ubwo yabaga ambasaderi wa British Asia Trust, umwe mu miryango y’abagiraneza yatangijwe n’umwami ubeo yari akiri igikomangoma cya Wales. Mu buryo nk’ubwo, Lionel Richie, na we yabaye ambasaderi ku isi mu bikorwa by’urukundo bya Charles III, The Prince’s Trust, kuva mu 2019, bityo bagomba kuba mu bashyitsi b'imena mu birori bye.