Harmonize yasubiye iwabo aha isezerano abana Rwandakazi

Harmonize yasubiye iwabo aha isezerano abana Rwandakazi

 Jan 27, 2023 - 03:59

Nyuma yo kumara Igihe aryohewe n'ubuzima i kigali, Harmonize yasubiye iwabo agenda ataka abakobwa bo mu Rwanda ko ari beza akaba yifuza kuzakura umugore mu Rwanda.

Nyuma y'iminsi itari mike mu Rwanda, Harmonize yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda agenda ataka ibyiza birugize cyane cyane abakobwa yahabonye kandi ko ariho azakura umugeni mu minsi mike.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje uburyo yatunguwe no kubona abakobwa mu Rwanda ari beza cyane kugeza kuri wa wundi ukora akazi gaciriritse cyane.

Ati “Ibaze ko n’umukobwa wakoraga amasuku mu cyumba cyanjye yari mwiza ku buryo nawe twakora ubukwe. Ndababwiye aha niho nzakura umugore. Mu minsi ya vuba ndababwira uwo umutima wanjye uzaba wihebeye.”

Harmonize yatanze amafaranga arenga ibihumbi magana atanu ku bafana be bahuriraga mu mihanda, yicishije bugufi hano mu Rwanda ajya kurya capati mu biryogo ikirenze kuri ibyo, yakoranye indirimbo n'abahanzi b'abanyarwanda.

Akigera mu Rwanda, yakiriwe na Bruce Melodie ndetse no kuva mu Rwanda yahavuye na Bruce Melodie ahita yerekeza mu gihugu cya Uganda aho yagiye gufata amashusho y'indirimbo ye nshya.

Mu minsi Harmonize amaze mu Rwanda, yicishije bugufi ajya kurya capati mu biryogo.

Uko abanyarwanda bamweretse urukundo nawe Niko yaberetse ko ari abingenzi kuri we.

Ariel Wayz umwe mu bakoranye indirimbo na Harmonize muri iki gihe amaze mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kuba yarakoranye nawe.