Ed Sheeran yakirigitiye gitari mu rukiko

Ed Sheeran yakirigitiye gitari mu rukiko

 Apr 28, 2023 - 21:49

Umihanzi ukomoka mu Bwongereza, Ed Sheeran yacurangiye gitari mu rubanza aregwamo gushishura.

Ed Sheeran yaririmbye kandi acuranga gitari mu rukiko ubwo yatangaga ibimenyetso mu rubanza ashinjwamo gushishura.  

Ed Sheeran yacurangiye gitari mu rukiko [Getty Images]

Kuri uyu wa Kane, uyu muhanzi w’imyaka 32 y’amavuko, yacuranze agace gato ku ndirimbo ye “Thinking Out Loud” ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko rwa Manhattan, mu rubanza rwerekeye isano iri hagati y’indirimbo ye n’iya Marvin Gaye “Let’s Get It On”.

Isaha imwe mu buhamya bwe, Sheeran yari ahagaze ubwo umwunganizi we yamusabaga gusobanura uburyo yahimbye iyi ndirimbo yateje impaka.

Yakuye gitari inyuma ye, maze abwira inteko y’abacamanza ko kwandika indirimbo ari kamere ya kabiri kuri we, avuga ko afite uburyo yihariye bw'amajwi akoresha mu kwandika vuba indirimbo.

Yabanje kuririmba amagambo agira ati:”Ndimo ndirimba n’ijwi rirenga” Yongeraho ati: “Hanyuma amagambo akagwa.”

Sheeran yashimangiye ko atari umucuraranzi wa gitari wa mbere ku isi, mbere yo gukora agace k’indirimbo ubwayo, abazungura ba Ed Townsend, Marvin Gaye, bavuga ko irimo amagambo uyu mugabo yibye.

Sheeran yaririmbye ati:”Iyo amaguru yawe atagikora nkuko byari bisanzwe”, n’utundi duce duke mbere yo guhagarika kuririmba.

Yafatanije kwandika iyi ndirimbo n’izindi ndirimbo nyinshi,  n’umwanditsi w’indirimbo Amy Wadge, yabwiye urukiko ko bicaye gitari kuri gitari, ndetse bakandikana n’izindi nyinshi.

Yavuze ko iyi ndirimbo bayanditse muri Gashyantare 2014 bari iwe, nyuma yuko sekuru yari amaze kwitaba Imana, mu gihe nyirakuru na we yarwanaga na kanseri, kandi Wadge na we afite abo mu muryango we barwaye.

Gitari yari yazanywe n'umwe mu banyamategeko ba Ed Sheeran [Getty Images]

Sheeran yabwiye urukiko ko yasohotse muri bwogero akumva Wadge mu nzu acuranga inanga, maze akumva iyo nanga hari icyo bayibyaza.

Ed Sheeran kandi, yavuze ko ari ibintu byoroshye kandi bisanzwe, kuba abantu bakinjira mu ndirimbo kimwe.