Michael Tesfay usanzwe ari umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie, yahishuye ko yaganiriye na Perezida wa France, Emmanuel Macron ubwo bari mu gihugu cya Gabon.
Uyu mukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yerekeje mu gihugu cya Gabon aho yari yitabiriye inama ya One Forest Summit’ aho yagize amahirwe yo kuganira na Perezida wa France ku mushinga we wa ’Bizcotap’.
Mu muhango wo gusoza iyi nama yari yitabiriwe na Perezida wa Gabon Ali Bongo ndetse na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Michael Tesfay yaganiriye na Macron amubwira ku mushinga we wo kubungabunga ibidukikije.
Mu butumwa yasangije abamukurikirana, yahishuye ko yabifashijwemo na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc, kugira ngo avugane na Perezida wa France Emmanuel Macron.
Ati "Tubifashijwemo na Minisitiri w’ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc, twabashije gushyikiriza Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Omar Bongo wa Gabon ’Business cards’ zikoranye ikoranabuhanga."
Michael Tesfay afite umushinga wo kubungabunga ibidukikije aho yagaragaje ko buri mwaka hatemwa byibuze ibiti miliyoni 7 zo gukoramo impapuro z'akazi (business card)
Uyu mushinga we ni uwo gukora amakarita y'akazi ariko hatabayeho kwangiza ibidukikije.
