Weasel  yatangaje byinshi ku bukwe bwe na Teta Sandra

Weasel yatangaje byinshi ku bukwe bwe na Teta Sandra

 Jan 26, 2023 - 12:14

Nyuma y'igihe yarishyingiye mu gihugu cya Uganda, Teta Sandra agiye gusabwa banamukwe nkuko umugabo we yabyemeye.

Nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda ahungishijwe kubera inkoni yari amazeho iminsi myinshi akubitwa n'umugabo we Waesal, Teta Sandra yaje gusubira mu gihugu cya Uganda ndetse nyuma y'aho bitangazwa ko imyiteguro y'ubukwe igeze kure.

Waesal atangaza ko yiteguye kuba umugabo mwiza wa Teta Sandra ndetse akemeza ko azaba papa w'abana be mwiza ku buryo abandi bazajya bifuza kugira umugabo ikindi kandi hari ibyo yatangaje yigomwe ku bwa Teta Sandra n'umuryango we.

Ubwo yaganiraga n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda yagize ati “Nakase umusatsi wanjye mu rwego rwo gushimisha umugore wanjye ndetse n’abo mu muryango we, ndi kwitegura kujya gusaba no gukwa umubyeyi w’abana banjye.”

Amakuru ahari ni uko nyuma y'uko mu mwaka ushize ubwo inkuru yabaga kimomo ko Teta Sandra ufitanye abana babiri na Waesal barwana kandi Waesal agakubita Teta Sandra bunyamanswa, imiryango yombi yakomeje kuganira kugira ngo uyu muryango udasenyuka.

Benshi bari barasabiye weasel gukurikiranwa n'inkiko ikindi abantu bifuzaga ni uko uyu mukobwa yari kuva mu gihugu cya Uganda dore ko bose bashinjanyaga gucana inyuma ndetse no gusinda cyane bigatuma barwana.

Teta na Waesal bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka 5 banana bitemewe n'amategeko.